Mu mpamvu zo gushya kw’amazu harashakishwa n’abakorana na FDLR na RNC

Ministeri ishinzwe umutekano (MININTER), iy’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) hamwe n’inzego zinyuranye, bagaragaje ko gushya kw’amazu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, biterwa n’impamvu zitandukanye zitarashyirwa ahagaragara, ariko ko muri zo hashakishwa abakorana n’abo mu mitwe ya FDLR na RNC.

Mu kiganiro cyanyujijwe mu bitangazamakuru binyuranye kuri iki cyumweru tariki 20/7/2014, Ministiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harelimana yavuze ko hamaze kugaragara abishimira ibi byago, bagakwirakwiza ibihuha by’iterabwoba kuri internet bavuga ko ngo ari bo babitera.

Ati: “Kuba nta gerenade batera umunsi ku munsi, kuba nta gasozi k’u Rwanda bafite, kuba bataza mu mavuriro ngo bice abantu baharwariye cyangwa ngo bafate abantu mu mashuri nk’uko imitwe y’iterabwoba yose ibikora; si uko batabishaka, si impuhwe badufitiye, ahubwo ni uko babura uko babikora.”

“Kubura uko babikora rero biraterwa n’Ingabo, Polisi n’izindi nzego z’umutekano, iz’ubuyobozi ndetse n’abaturage bari maso batemera ko bikorwa; twebwe ntabwo turababona ariko amaperereza arakomeje n’ubwo ntaho tubona ko abana b’inzererezi cyangwa abatwitse mu Byimana bafitanye isano nabo (FDLR na RNC),” Minisitiri Harelimana.

“Ntabwo ubu ari bwo abantu bagomba guta umutwe; abavuga ngo bazabanza gufata igihugu, byaba bigaragaye ko nta bushobozi bafite; iyo utwika ikintu ni uko uba utagifite ubushobozi bwo kugitunga, ukabikoreshwa n’ubwihebe; ntabwo wacyura umuntu aho wagize umuyonga”, nk’uko Ministiri muri MIDMAR, Seraphine Mukantabana yabishimangiye.

Ba Ministiri muri MININTER, MIDMAR n'abahagarariye inzego zinyuranye, basobanura ibirebana n'inkongi z'imiriro zibasiye ahantu hatandukanye mu gihugu.
Ba Ministiri muri MININTER, MIDMAR n’abahagarariye inzego zinyuranye, basobanura ibirebana n’inkongi z’imiriro zibasiye ahantu hatandukanye mu gihugu.

Mu gihe hagitegerejwe raporo nshya ku bitera inkongi muri uyu mwaka, igenzura ryo kuva mu mwaka wa 2011 rigaragaza ko 61% byo gushya biterwa n’imyubakire mibi n’insinga z’amashanyarazi, 22% ni impamvu zigitohozwa, 9% ni impamvu zikomoka ku bugizi bwa nabi, 4% bigaterwa n’impanuka z’imodoka, hanyuma 4% bisigaye ngo akaba ari uburangare.

MININTER, Polisi na MIDMAR bigaragaza ko n’ubwo abantu babaye nk’abacika igikuba, imibare y’uyu mwaka idakabije kuruta iyo mu myaka yashize, aho mu wa 2011 ngo habayeho inkongi 84, muri 2012 hagaragara 93, muri 2013 habayeho 77, mu gihe muri uyu mwaka kuva muri Mutarama kugeza ubu hamaze kubaho inkongi 47.

Ngo u Rwanda si rwo rwonyine rugaragaramo imiriro y’impeshyi no gushya kw’amazu, ndetse ngo nta n’ubwo rugaragara ku rutonde rw’ibihugu ku isi bikunze kwibasirwa n’inkongi z’imiriro, nk’uko Ministiri Harelimana yamaze abantu impungenge.

Umuyobozi muri Polisi ushinzwe iperereza, ACP Theos Badege, yavuze ko uruhare runini rwo gushya kw’inyubako rufitwe na ba nyirazo, kuko ngo hari aho basanze ibikoresho by’amashanyarazi byaratonzeho umurayi n’indi myanda, byandagaye, binacucikiranye n’ibindi bikoresho bisanzwe, bishobora kubikongeza.

Amabwiriza yashyizweho na Ministiri w’Intebe yasobanuwe na Ministiri Mukantabana, asaba abantu kugira ubwishingizi bw’amazu yabo, inyubako zifite imiryango ibiri (imbere n’inyuma), twa kizimyamoto tubiri (ako mu gikoni no ku nzu nini), ibiringiti bizimya umuriro, kudakoresha intsinga zifite inenge, gukoresha abubatsi babyigiye no kwirinda gucomeka ibintu byinshi ahantu hamwe.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 6 )

none se murinda muvuga ngo gutwika nuko babuze uko bafata igihuugu mwebwe kuki mwasenye amazu za kibungo atagira umubare kandi mwari mwaramaze gufata igihugu nimushakire ahandi

bitibibisi yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

ikibazo cy;inkongi cyavugutiwe umuti mwihangane ntibizongera kandi turashimira inzego zibishinzwe ko ziri gukora akazi kazo mugihe gikwiye

muvara yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

ariko mba nibaza nkumuntu uba ugikorana n’interahamwe aba afite mutima ki kok? ndibaza ese maama ntaba azi ibyabaye ese maama ntaba areba ingaruka zasizwe na geocide yakorewe abatutsi ikozwe na zimwe (ari nazo nyinshi) mu nkoramaraso za FDLR ese basi ntaba yumva n’amahano zirwa zikora muri congo? ubu ni inda ntakindi, mba nibaza icyo indagagaciro ndetse na kirazira twiga buri munsi zimumarira ni ukuvomera mukiva gusa nibajya bafatwa bajye bahabwa ismo ribakwiye nabandi barebereho

karenzi yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

bareke babuze uwo bakina nawe RDF ntibayizi kandi ubu ejo nibabafata bakabakanira urubakwiye uzakanga induru ziri hejuru kandi bajya kubijyamo ntawari wabatumye ikindi kandi usanga ntanicyo baburanye igihugu ahubwo gusa ari zanda nini ziba zararenze bamwe , baba batazi indangagaciro zigenga abanyarwanda, nabo guteza ibibazo mugihugu gusa

sam yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

RNC ni agatsiko k’amabandi tugomba kukitondera kuko karashaka kuzadusubiza muri Genocide! Bafite amacakubiri n’imigambi mibisha yo kurimbura abanyarwanda.

Manzi yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

mubareke babyigambe amaherezo yabo bazafatwa kandi bazaryozwa ibyo barimo barakora udashakira amahoro abanyarwanda kuki twebwe twayamwifuriza? abanyarwanda mureke twicungire umutekano kandi ntiduhishire aho umwanzi yava hose gusa ntawabura gushimira polisi ku bufasha irimo iratanga kandi ikabikorera ku gihe.

Bony yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka