Mu mpamvu zatuma uhabwa Umuganura ubunebwe ntiburimo - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko mu munsi Mukuru ngarukamwaka w’Umuganura, hazajya habaho gusangira n’abantu batabashije kweza, ariko bitewe n’izindi mpamvu zitarimo ubunebwe.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye ibirori by'Umuganura
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye ibirori by’Umuganura

Dr Ngirente yabitangarije i Rulindo mu Murenge wa Rusiga ahitwa ku Kirenge cya Ruganzu’ habitse amateka avuga ibijyanye n’Inzira y’Umuganura, bivugwa ko yatangijwe n’Umwami Gihanga I Ngomijana, ariko iza gutezwa imbere na Ruganzu II Ndoli mu kinyejana cya 16.

Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, yasubijeho umuhango w’Umuganura mu mwaka wa 2011, nyuma y’uko wari waravanyweho n’Abakoloni ubwo bari bageze mu Rwanda mu mpera z’ikigenyajana cya 19.

Leta ivuga ko uyu muhango uzajya uba uwo kumurika ibyo Abanyarwanda bagezeho, cyangwa bejeje buri mwaka hamwe no gusangira n’abatarabashije kweza kubera impamvu zitandukanye.

Bamwe mu bana bitabiriye ibirori by’Umuganura kuri uyu wa 05 Kanama 2022, bakoze umuvugo ugira uti “Mu bidakwiye mu kwizihiza Umuganura ni uko kizira kugira uwo uheza n’uwo wima mu mihango y’Umuganura, hazirikanwa buri wese utaragize umusaruro bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kurumbya, uburwayi n’ibiindiiiiiii!”

Bamuritse umusaruro w'ubuhinzi
Bamuritse umusaruro w’ubuhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko abanebwe badakwiye guhabwa Umuganura, n’ubwo abana bavuga ko kizira kugira uwo wima.

Yagize ati “Ndagira ngo muri uyu muvugo w’abana dukuremo irindi somo, bavuze impamvu ababaga bejeje basangiraga n’abatarejeje, ko mu mpamvu zatuma uteza harimo amapfa, ibihe bitagenze neza cyangwa se uburwayi, ariko ntabwo bavuzemo ubunebwe, nta mpamvu y’ubunebwe twemera.”

Yakomeje avuga ko nta yindi mpamvu yatuma abantu barwaza bwaki cyangwa kugira abana bagwingiye, bidatewe n’uko habayeho ikibazo cy’ibihe by’ihinga bitagenze neza cyangwa uburwayi.

Mu muhango w’Umuganura kuri uyu wa Gatanu habayeho guha abana amata no gusangira Umuganura, gutanga imbuto no koroza abantu barimo n’abana bakoze umuvugo, bakaba bahawe inka eshatu nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje.

Avuga ko izo nka zahawe abana zizajyanwa ku kigo cy’Ishuri bigaho, kugira ngo zizajye zibakamirwa banywe amata.

Hari abashimiwe bahabwa inka
Hari abashimiwe bahabwa inka

Minisitiri Ngirente avuga ko kugira ngo buri mwaka mu muhango w’Umuganura hazajye habaho kwishimira ko umusaruro wiyongereye, Abaturarwanda bagomba kwitabira guhinga mu buryo bugezweho.

Basabwa kongeraho ubutaka butari busanzwe buhingwa, kuhira imyaka hadategerejwe imvura, guhuza ubutaka, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire cyane cyane imborera.

Buri rugo mu Rwanda ngo rugomba kugira ikimoteri cyangwa ingarani izavamo ifumbire y’imborera yo gufumbiza imirima, akarima k’imboga ndetse no gutera ibiti by’imbuto nk’uko Minisitiri w’Intebe yabisabye.

Mu bindi abantu bazajya babazwa ku munsi w’Umuganura harimo gahunda yo gukora imirwanyasuri mu mirima, ndetse no kuyiteraho ibiti bivangwa n’imyaka cyangwa ubwatsi bw’amatungo.

Ibirori byasusurukijwe n'imbyino gakondo
Ibirori byasusurukijwe n’imbyino gakondo

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira, avuga ko kugeza ubu bamaze kugira ubutaka buhuje bwo guhingwaho busaga hegitari ibihumbi 44.

Hari n’ibindi bice mu Rwanda bigiye gutunganywa kugira ngo bizajye bikorerwaho ibirori ngarukamwaka by’Umuganura, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

Uretse ku Kirenge muri Rulindo, ibindi bice bifitanye isano n’Umuganura birimo i Huro muri Gakenke, i Rutunga muri Gasabo hamwe n’i Rubengera muri Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka