Mu mezi atatu impunzi z’Abanyarwanda ziraba zabaruwe

Abaminisitiri bashinzwe impunzi mu bihugu Abanyarwanda bahungiyemo, bemeje ko kubarura impunzi z’Abanyarwanda ziri muri ibyo bihugu byarangirana na Mutarama 2016.

Tariki 2 Ukwakira 2015 nibwo iyo nama yateraniye mu Busuwisi yahuje abaminisitiri 12 impunzi z’Abanyrwadna zibarizwamo.

Abitabiriye inama yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda.
Abitabiriye inama yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda.

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango wabibumbye rishinzwe impunzi (HCR) n’u Rwanda kureba uburyo barangiza ubuhunzi kubanyarwanda bahunze mbere ya tariki ya 31 Ukuboza 1998.

Ubuyobozi bwa HCR buvuga ko butazakomeza gufasha izi mpunzi nyuma ya 2017. Bugasaba ko icyagombye gukorwa ari ukubashishikariza gutaha mbere y’Ukuboza 2016, kubarura impunzi z’Abanyarwanda byo bikarangirana na Mutarama 2016.

Minisitiri Séraphine MUKANTABANA ushinzwe gucyura impunzi mu Rwanda, yaragaragaje uburyo impunzi z’Abanyarwanda zagombye kugaruka mu gihugu cyazo, kuko nawe yahoze ari impunzi ariko akaba yaratashye kandi abatashye bafashwa gusubizwa mu byabo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko gifite umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda bahunze mu 1994 ariko batarabarurwa.

Igikorwa co kubabarura cyari cyatangiye ariko kibangamirwa n’abarwanyi ba FDLR bari mu duce impunzi ziherereyemo.

Leta ya Congo ivuga ko icumbikiye Abanyarwanda babarirwa mu 245.820, abagera ku 199.097 muri abo bakabarirwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ariho habarirwa na FDLR.

Julien Paluku uyobora Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko guca ubuhunzi bitakorwa hatabanje kubarurwa abanyarwanda bahari kimwe no kubashishikariza gutaha ku bushake.

Ibihugu bibarirwamo impunzi z’Abanyarwanda muri Afurika ni Angola, Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, Malawi, Uganda, Mozambique, Congo Brazaville, Afurika y’epfo, Zambie na Zimbabwe.

Gahunda yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere ya 1998 yatangiye mu 2009 igamije gushishikariza Abanyarwanda gutaha ku bushake, kubasubiza mu byabo, gufasha abadashobora kugaruka mu Rwanda kubera impamvu no guca ubuhunzi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka