Mu mezi atandatu ari imbere Imidugudu 12 y’ibibazo irahinduka icyitegererezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko mu mezi atandatu ari imbere buri Murenge uzaba ufite Umudugudu w’Icyitegererezo mu mibereho myiza, kugira ngo n’iyindi iyigireho.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga avuga ko ibyo ku Midugudu y'icyitegererezo bizafasha indi kwikubita agashyi
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko ibyo ku Midugudu y’icyitegererezo bizafasha indi kwikubita agashyi

Ibyo bizakorwa n’ubundi muri gahunda izakorerwa mu Ntara yose y’Amajyepfo aho nibura muri buri Murenge hazatoranywa Umudugudu umwe ufite ibibazo kurusha iyindi ugakorwamo ibikorwa hagamijwe imibereho myiza.

Abaturage bo mu Murenge wa Rugendabari bavuga ko hari ibikorwa by’iterambere bigenda bibageraho ariko bagasaba ko byakomeza kugira ngo barusheho kwiteza imbere, ibyo basaba bikaba birimo n’umuriro w’amashanyarazi nk’igikorwa remezo bamaze igihe bemerewe mbere yo gutuzwa ku mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko usibye kuba abaturage bagira ibyo basaba gukorerwa na bo ubwabo ngo bafite uruhare runini mu kugira ibyo bakora bidasaba ubushabozi buhambaye ari na byo bizibandwaho mu mezi atandatu ari imbere.

Abaturage ba Njamena basaba ko bahabwa amashanyarazi nk'uko babyemerewe bajya gutuzwa ku mudugudu
Abaturage ba Njamena basaba ko bahabwa amashanyarazi nk’uko babyemerewe bajya gutuzwa ku mudugudu

Agira ati, “Tugomba kwereka abana umuco wo gukura bisaba aho gusabiriza, ni bwo abana bazakura na bo bafite umuco wo gukora cyane, hari ibintu byinshi tuzafatanya gukora ntawe uvunishije undi twese tugafatanya”.

Kugira ngo iyi gahunda izabashe gutanga umusaruro ubuyobozi buvuga ko hazabaho ubufatanye n’abaturage bose, kandi inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikagenzura umunsi ku munsi uko gahunda zishyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Ntagisanimana Jean Claude, agaragaza ko kugira ngo ibi bikorwa bibazabashe guhindura ubuzima bw’abaturage benshi buri nzego mu Mudugudu zihabwa inyandiko ikubiyemo ibyo zisabwa gukora n’uko bizagenzurwa, kandi Umuyobozi w’umudugudu agasinyana n’umuyobozi w’Akarere ko ibyo bintu bizakorwa.

Agira ati “Iyi gahunda ariko ngo ntisimbura imihigo isanzwe muri buri rugo, ahubwo biruzuzanya”.

Umudugudu wa Njamena ushyikirizwa amasezerano
Umudugudu wa Njamena ushyikirizwa amasezerano

Kugira ngo habeho Umudugudu w’icyitegererezo hari urutonde rw’ibintu 14 bigiye gukorwa muri aya mezi atandatu ari imbere ku isonga gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, umutekano, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugira akarima k’igikoni, gutura neza nta kurarana n’amatugo, kurwanya imirire mibi, kubaka uturima tw’igikoni, gucukura imirwanyasuri, kubaka ubwiherero no gukorana neza n’abafatanyabikorwa.

Ibyo bizakorwa buri muturage ku mudugudu agira uruhare mu iterambere ry’umuturanyi we, bafashanya ntawe uvunishije undi.
Hazitabwa kandi ku bikorwa byo kuvugurura ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gukorana neza n’abafatanyabikorwa.

Gahunda zo kororera mu biraro no kurwanya imirire mibi na zo zizitabwaho, hakaba hateganyijwe kubaka inzu y’umudugudu izaba ifite igikoni cy’umudugudu, ibiro by’umudugudu n’icyumba cy’irerero ry’abana b’ibirezi kugira ngo ba nyina bajye bahabasiga bagiye mu mirimo.

Uwamaliya asinyana amasezerano y'icyitegererezo n'Umudugudu wa Njamena
Uwamaliya asinyana amasezerano y’icyitegererezo n’Umudugudu wa Njamena

Iyi gahunda itangiriye mu Mudugudu wa Njamena mu Murenge wa Rugendabari izanakorwa mu midugudu 12 izatoranywa mu Karere ifite ibibazo bikomeye.

Izanakorwa kandi ku rwego rw’Intara mu Midugudu 101 ihwanye n’Imirenge igize iyi Ntara.

Nibishyirwa neza mu bikorwa ngo hari icyizere cy’uko uturere tugize iyi Ntara tuzabasha kwesa imihigo, bitandukanye n’uko umwaka ushize w’ingengo y’Imari twaje mu myanaya ya nyuma ugereranyije n’izindi Ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka