Mu mezi atandatu abantu 2,273 batawe muri yombi kubera ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zabashishe gufatira abantu 2,273 mu bikorwa byo gucuruza no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, mu gihe cy’amezi atandatu.

Hari benshi bakomeje gufatirwa mu biyobyabwenge
Hari benshi bakomeje gufatirwa mu biyobyabwenge

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko mu mezi atandatu, kuva muri tariki 23 Kanama 2023 kugeza 24 Mutarama2024, hafashwe ibiyobyabwenge birimo urumogi ibilo 1346.1, Kanyanga Litiro 7221.9, Heroine 4g na Kokayine 4g.

Mu bantu 2,273 bafatiwe muri ibi byaha, 769 bashyikijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), mu gihe 1,504 bajyanywe mu bigo ngororamuco.

Ati “Urumogi ahanini rwinjizwa ruturutse muri DRC binyuze ku mipaka minini iherereye mu gace ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe na Bugeshi, Kanyanga abantu bakunze kuyivana muri Uganda banyuze mu nzira nyabagendwa mu Karere ka Burera, mu Mirenge ya Rwerere na Cyanika naho mu Karere ka Gicumbi bagaca mu Murenge wa Rubaya na Kaniga naho mu Karere ka Nyagatare bagaca mu Mirenge ya Rwempasha na Tabagwe”.

ACP Rutikanga avuga kandi ko urumogi rwinjizwa mu Rwanda barucishije mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyamugari, no mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, na ko gahana imbibi cyane cyane n’ikiyaga cya Kivu, hakoreshwa bambukana ibyo biyobyabwenge.

Yungamo ko ibi bikorwa bifatirwamo urubyiruko rufite hagati yimyaka 20 na 35, rwishora mu kunywa ibiyobyabwenge mu gihe abantu bafite hagati y’imyaka 30 na 45, usanga ahanini bafite uruhare mu kubicuruza.

Zimwe mu mpamvu zituma ibiyobyabwenge bidacika, ni uko abantu bakunda kubyishororamo kubera inyungu bakuramo z’amafaranga, bakirengagiza ko byangiza ubuzima bw’abantu.

Indi mpamvu ni uko usanga ibihugu bimwe biturukamo, badashyira imbaraga ku bikumira.

Ati “Twe turwanya ibiyobyabwenge bituruka mu baturanyi, ni yo mpamvu usanga hari ababifatirwamo bakongera kubisubiramo na nyuma yo guhanwa, kuko kwambuka imipaka bitabagora”.

ACP Rutikanga avuga ko bazabirwanya kugeza ubwo ababikora babicitseho burundu, bitewe n’ibihano bahawe ndetse no kubigisha ububi bwabyo.

Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ku murimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora.

Izindi ngaruka ziba kuri ejo hazaza h’umuntu, ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko. Hejuru y’izo ngaruka, ku mugore utwite, inzoga itambuka ingobyi y’umwana ku buryo ashobora kuvukana ibimenyetso byo kuzahazwa na zo.

Ingaruka ku mubiri, harimo indwara z’umwijima, iz’umutima, ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho, uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, harimo no kuba yarwara SIDA.

Ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, ibiyobyabwenge bituma ibibazo byo mu mutwe birushaho kuba urusobe, ndetse kera na bwangu abantu bakagira indwara zikomeye zirimo gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, ndetse n’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, ibi biboneka cyane ku bantu bavanga ubwoko bwinshi.

Ingaruka ku mibanire n’abandi, ku murimo n’ejo hazaza h’umuntu, muri zo harimo guhorana imyenda (amadeni), impagarara n’amahane mu muryango, impushya za hato na hato ndetse no gusiba akazi. Hari kwirukanwa mu mashuri cyangwa ku kazi, ubukene, kwiyandarika kugira ngo ubone ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ingaruka zirebana n’ibihano ahabwa n’amategeko

Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5 ariko atageze kuri Miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka