Mu mezi abiri u Rwanda rurunguka Megawatt 15 zikomoka kuri Gaz methane

Ubuyobozi bwa Shema Lake Kivu Ltd butangaza ko mu mezi abiri, u Rwanda rutangira gucana ingufu zikomoka kuri Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Ni ingufu zizakomoka ku rugomero rwa Shema Gaz Methane Power Plant, ruri kubakwa na sosiyete y’Abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd.

Ing Sibomana Laurent, umuyobozi ukurikirana ibikorwa byo kubaka urwo ruganda yatangarije Kigali Today ko mu mezi abiri batangira gucana ingufu bakuye kuri gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu kandi imirimo igeze kure.

Agira ati “Ibikorwa byo gushyiramo ibyuma bizacukura gaz methane byararangiye, imashini zizahindura gaz methane mu mashanyarazi zamaze kuhagera, kandi n’imiyoboro izashyirwamo amashanyarazi irimo kubakwa ku buryo tuzatangira yararangiye”.

Akomeza avuga ko gaz methane bazacukura bazayibyaza amashanyarazi, ibikorwa byo kuyicukura bikaba bigeze kuri 60%, naho kubaka ibikorwa bihindura gaz mu mashyanyarazi na byo bigeze kuri 65%.

Ati “Dufite abahanga mu kubaka inyubako zitunganya gaz methane n’abandi batwubakira inyubako zizayihindura mu mashyanyarazi. Ubu twamaze gushyira mu mazi y’ubujyakuzimu bwa metero 350 ibigega bivoma amazi arimo gaz, ibikorwa byo kubaka nibirangira tuzajya tuzamura ayo mazi tuyungururemo gaz methane izindi gaz tuzisubize mu mazi aho twayakuye”.

Akomeza avuga ko iyo gaz methane ari yo bazakuramo amashanyarazi yoherezwa ku mirongo migari y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ibyo bikorwa bizatangira bitanga Megawatt 15, ariko bakazakomeza bakagera kuri Megawatt 56.

Umuyobozi mukuru wa sosiyete Shema Power Lake Kivu Ltd, Kabuto Alexis, mu mwaka wa 2020 yatangarije Kigali Today ko ibikoresho bikenewe byose mu kubaka byamaze kugurwa, imirimo yo kubyubaka ikaba yari irimo gukorwa inihutishwa cyane kugira ngo urwo rugomero ruzatangire gutanga amashanyarazi vuba.

Kabuto yavuze ko imirimo yo kubaka urwo rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miliyoni 220 z’Amadolari ya Amerika, ndetse ayo mafaranga yose akaba ahari nta kibazo bazagira cyo gushakisha aho azava.

Ubuyobozi bwa Shema Power Lake Kivu Ltd bugaragaza ko kugeza amashanyarazi ku muyoboro mugari bizakorwa mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere kizatangira gutanga umusaruro muri Mata 2021 gitanga megawatt 15, naho muri Mata 2022 hagatangira gutangwa ikindi cyiciro kizatanga megawati 39 zizaba zisigaye.

Imirimo yo kubaka urwo rugomero yatangiye muri 2015 rufitwe na sosiyete y’Abanyamerika yitwa Symbion Energy, iyo sosiyete iza kurugurisha na Shema Power Lake Kivu Ltd muri 2018.

Mu gihe Abanyarwanda benshi batekereza ko gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu yakorwamo gaz ikoreshwa mu gutekesha hamwe no gutwara imodoka bikaba byagira uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya Essance n’ibicanwa, Ing Sibomana avuga ko bazacukura gaz methane izakoreshwa mu kubyara amashanyarazi, naho ibyo guteka hari indi sosiyete izabitangira mu minsi iri imbere.

Ati “Igihugu gikeneye amashanyarazi, nubwo gaz yakoreshwa mu guteka, birasaba amashanyarazi menshi kugira ngo bikorwe, twe amasezerano twasinyanye na Leta y’u Rwanda ni ukubyaza gaz methane amashanyarazi”.

Amagazi ari mu kiyaga cya Kivu ashoboye gukoreshwa yatanga ibisubizo byinshi ku bukungu bw’Abanyarwanda, icyakora ibigo bitangira imirimo yo kucukura gaz bishyize imbere kubanza kuyibyaza amashanyarazi azafasha inganda zo mu Rwanda kubona ingufu zihagije, hakaba hari ikizere ko ibindi bigo bizatangira gukoresha gaz zitarimo guhabwa agaciro.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza muri 2020, ingo zari zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zari 56,7%, cyakora imishinga iteganyijwe kurangira bitarenze mu 2024 izasiga u Rwanda rwungutse Megawatt 563 zikenewe.

Hari Megawatt 80 zizava ku mushinga wa Nyiramugengeri i Mamba mu Karere ka Gisagara zizatuma u Rwanda rwuzuza Megawatt 300 ruvuye kuri megawatt 220 rufite ubu, Shema Power Lake Kivu Ltd witezweho Megawatt 56, Rusumo Megawatt 80 usangiwe n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania aho u Rwanda ruzabonaho Megawatt zirenga 26.

Rusizi III witezweho Megawatt 147 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda ruboneho Megawatt 48 na Nyabarongo ya II uzatanga Megawatt 120.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka