Mu mezi abiri, abana bacitse ku icumu batarasubizwa imitungo y’iwabo bazaba bayisubijwe

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yashimangiye ko ikibazo cyo gusubiza impfubyi za Jenoside imitungo yabo kigomba kuba cyakemutse mu mezi abiri, nyuma y’uko Umukuru w’igihugu nawe yihanangirije abayobozi abasaba kwita kuri icyo kibazo.

Ubwo yasozaga itorero ry’abana barihirwa n’ikigega gifasha acitse ku icumu batishoboye (FARG), Prezida Kagame yagaragaje ko atishimiye uburyo icyo kibazo kimaze igihe kidakemurwa, anatangaza ko hashobora kuzabaho ibihano ku bayobozi badaha icyo kibazo uburemere.

Mu nama yari igamije kwiga ku kibazo cy’imitungo y’abacitse ku icumu itari yasubizwa bene yo cyane cyane abana ndetse n’ibindi bibazo byose bireba ubuzima bw’abacitse ku icumu batishoboye, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12/12/2012, Minisitiri Dr. Habumuremyi yatangaje ko ibyo bibazo bizaba byakemutse mu mpera z’ukwezi kwa 02/2012.

Hafashwe umwanzuro wo gushyiraho komite ishinzwe gushakashaka, kugaragaza no kwemeza umubare nyawo w’ibibazo bihari no kubikemura. Minisitiri Dr. Habumuremyi yasabye ko ibibazo kandi bizaba bitabashije gukemurwa muri icyo gihe bizagaragazwa maze bigashakirwa umuti ku rwego rwisumbuyeho.

Iyo komite izaba iyobowe n’urwego rw’umuvunyi mukuru igizwe n’inzego za Leta arizo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’ubutabera, Minisiteri y’umuco, Polisi, Urwego rushinzwe iperereza, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ndetse n’Ingabo.

Ku kibazo kirebana n’amacumbi, uburezi n’ubuzima kuri bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye naho hashyizweho komite ishinzwe kwiga iki kibazo no kugiha umurongo kugira ngo gikemuke burundu.

Iyi komite ya kabiri iyobowe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ikaba igizwe na Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’Imari, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Ikigega kigenewe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, polisi y’igihugu, Ingabo, urwego rw’iperereza ndetse n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA).

Muri iryo cyemurwa ry’ibibazo kandi inzego zitandukanye zifite amakuru cyangwa icyo zakunganira izo komite zizitabazwa harimo FARG, AERG, na Ibuka, n’indi miryango ireba inyungu z’abacitse kwicumu.

Iyi nama yari yitabiriwe na ba Minisitiri uw’ubutegetsi bw’igihugu n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’umuco, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri y’uburezi, ubuzima n’ubutabera.

Harimo kandi abayobozi ba FARG, CNLG, IBUKA, AERG, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ubushinjacyaha bukuru ndetse n’inzego z’umutekano.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

TWIZERE ko bizashoboka mu mezi abiri kuko imyaka 18 irashize dutegereje gusubizwa ibyacu .

sudi yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka