Mu matora y’abadepite bizaba byemewe gutora ukoresheje ikaramu
Uretse uburyo bwo gutora hakoreshejwe igikumwe busanzwe bumenyerewe, abazitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013, bafite uburenganzira bwo gutora bakoresheje ikaramu.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ivuga ko uzakoresha ikaramu azakoresha akamenyetso ka V cyangwa X kuwo yatoye.
Ubu buryo bushya bwo gukoresha ikaramu, ngo buzafasha ababangamirwaga no gutora bakoresheje igikumwe; nk’uko bitangazwa na Bukasa Moise ushinzwe imenyekanisha bikorwa bya komisiyo y’amatora.
Bukasa avuga ko indi mpamvu yo kuba haremejwe ubu buryo bwo gukoresha ikaramu, ngo n’uko umubare w’abize mu Rwanda wamaze kwiyongera bivuze ko abantu benshi bamenye gukoresha ikaramu.
Bamwe mu bazitabira amatora bishimira ubu buryo bwo kuzatora hakoreshejwe ikaramu, kuko ngo hari abavaga gutora bakamarana iminsi umuti w’ikaramu waranze kubava ku gikumwe.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko ubu buryo bwo gutora hakoreshejwe ikaramu bushobora gutuma hazatora bake kuko ngo umuntu ashobora kwinjira mu bwihugiko agafata urupapuro rw’itora ukaruzinga ukarushyira mu gasanduku k’itora kandi atatoye.
Bamwe bavuga ko mbere ubundi wajyaga mu mwihugiko ukavayo werekana igikumwe ko watoye ndetse ukanabifata nk’ishema, none baribaza ikizagaragaza ko uwakoresheje ikaramu yatoye.
Daniel Twihangane atuye mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango avuga ko gutoresha igikumwe ari uburyo mpuzamahanga, ndetse ngo igikumwe gishobora no gupimwa igihe hagaragaye amakosa, akibaza uko byagenda igihe hagaragaye amakosa ku bakoresheje ikaramu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye numva byose ari byiza.