Mu masengesho yo gushima Imana Perezida Kagame yagaragaje impamvu hari insengero zafunzwe
Mu masengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yasabye Abanyamadini n’abahagarariye amatorero kujya bashima Imana ariko bakabikora badashyira ubuzima bw’abandi mu kaga kubera imyizerere yabo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku gikorwa cyo gufunga insengero na Kiliziya zitujuje ibisabwa biherutse gukorwa mu gihugu hose, ababwira ko impamvu zafunzwe ari nyinshi harimo kuba byarakoraga bitujuje ibisabwa ariko ko indi mpamvu n’imikorere y’izo nsengero yashyiraga ubuzima bw’abahasengera mu kaga.
Ati “Ibintu byo gufunga insengero birimo ibice bitatu; icya mbere ni abo byakomotseho, icya kabiri ababiyobotse babijyamo, icya gatatu ni ababirebera barimo abayobozi b’ayo madini, abandi ni abanyepolitiki”.
Perezida Kagame avuga ko imikorere y’insengero yigeze kuyiganiraho n’abayobozi batandukanye kugira ngo babihe umurongo ariko hari abayobozi b’amadini batabyitayeho hakomeza kubaho imikorere y’amadini n’amatorero bitanyuze mu mucyo.
Perezida Kagame avuga ko abagiye bashinga amadini bamwe babikoze bagamije inyungu n’indonke mu bayoboke babo.
Ati“Umuntu akicara akabona arakennye kandi hari uburyo bwo gukorera amafaranga bworoshye agatekereza gushinga idini, akegera mugenzi we bakumvikana uko azajya yakira amaturo we akajya yigisha bagatangira bakaka abantu amaturo”.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kujya boroshya ibintu bajyamo by’umwihariko amadini, politiki n’umuco.
Ati "Ibi byose mvuga, kwaba gushima, kwaba politiki, kwaba umuco, kwaba iki, byoroshye. Ubyoroshye, birakubera byiza, birakorohera bigende neza ugere aho ushaka ariko nubikomeza, ukabizanamo ibintu na politiki niko bikomera, byoroshye."
Yakomeje agira ati "Politiki, kubyoroshya ni ukuvuga ngo ariko ikigirira neza umuturage ni ikihe? ntibyoroshye? muhe amazi, arashaka amazi. Muhe isuka yihingire, muhe ubutaka, muhe isoko azagurishamo ibye. Byoroshye."
Perezida Kagame yavuze ko yaba idini, politiki cyangwa umuco, abantu basabwa kubijyanamo ubushishozi.
Ati "Byombi uko ari bitatu, buri kimwe cyagutera ikibazo ndetse ubihuje uko ari bitatu mu buryo butagira aho bugarukira, biragutera ikibazo. Reka njyewe mbagire n’inama, nkunda koroshya ibintu namwe ibyo mukora byose mujye mubyoroshya”.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye nyuma ruriyubaka ruza kugera aheza akaba ariyo mpamvu abantu bari bakwiye kwigira kuri ayo mateka.
Ati “"Dufite umwihariko rero w’ayo mateka abiri azaturanga igihe cyose ariko nizera ko amasomo yavuye mu bibi umuntu ashobora gukora, azatuma dukomeza inzira yo gukora no kugaragaza ibyo umuntu ashoboye gukora bizima akaba ari byo bihoraho kurusha gusubira mu mateka yacu."
Perezida Kagame yagaragaje ko hari imikorere y’amadini itari myiza ku buryo idahindutse yakomeza gushyira ubuzima bw’abayasengeramo mu kaga.
Ati “ Uzi kubwira abantu ngo narabonekewe ngo bajye burira ibiti ngo kugira ngo begere Imana nabo bakabikora, abandi nabo bati mujye mu buvumo ngo nimwumva mugiye kubura umwuka utangiye guhera ngo mubaraba mugeze aho mubona umwuka w’Imana”.
Perezida yagaragaje ko hari n’abandi bigisha babeshya abayoboke babo ngo ni uguca karande bigatuma habaho gutandukanya umwana n’umuryango, umugabo n’umugore ndetse bikagira ingaruka ku muryango wose.
Ati “Imyizerere nkiyo ishobora gusubiza Abanyarwanda inyuma hakabaho kubwira abantu barebare ko aribo begereye Imana, ati abagufi bari kure yayo, ko byabaye se mbere babigisha amacakubiri ubwo uwabigisha atyo urumva bitagaruka”.
Perezida Kagame avuga ko Imana yahaye abantu bose ubwenge n’ibitekerezo byo gushishoza aho kuyobywa bakemera gushukwa bagakoreshwa amakosa mu nzira zitaboneye.
Ati “ Amateka twanyuzemo yagombye kutwigisha kugira ngo tudashukwa uko abantu bishakiye tugomba kujya mu bintu twumva kandi twemera neza”.
Perezida Kagame avuga ko imikorere mibi y’insengero yagize ingaruka ku buzima bumwe bw’abantu bagiye bahasiga ubuzima babwiwe ko bari busengerwe ngo bakire bikarangira bamwe bitabye Imana batagiye kwa muganga ngo bavurwe.
Perezida Kagame yagaragaje ko imyemerere y’amadini, politiki n’umuco byose byuzuzanya.
Ati “Idini, politiki n’umuco w’abantu. Buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo ibintu biba byuzuye iyo ibyo navuze uko ari bitatu bidahujwe. Iyo utabihuje, hari ikibuzemo, ushobora no kutagera ku 100%, ukagera hafi, bigomba guhura rero.”
Perezida Kagame yavuze ko ikintu gitangaje cy’abagana amadini usangamo ibyiciro byose birimo abize, abatarize, Abakane, abakire ndetse ugasanga abenshi babijyamo hatarimo gushishoza.
Ati “ Ukumva umuntu aravuze ngo yumvise ijwi Imana imubwira gutya na gutya kandi ugasanga agamije kurya ibyabandi ndetse anaroha ubuzima bw’abantu kubera inyigisho mbi abaha zibabuza kurya, kwivuza, gukora ubeshya ngo watumwe n’Imana”.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kugira umutima muzima. Ati "Mugomba kuba muzi itandukaniro ry’ubukene n’ubutindi. Ubukene, ni ukuba udafite ibintu ukeneye ariko ibyo bintu ugashakisha uko ubivamo ariko ubutindi ni ukuba ubirimo ukabigiramo n’umutima mubi. Ubwo wabaye umutindi n’ubwo bukene ntuzabuvamo."
Perezida Kagame yanenze abayobozi barebereye akajagari kateye mu madini n’imyemerere. Ati "Ubwo kandi abayobozi mvuga, ntabwo ari abayobozi ba politiki gusa, ndavuga n’abayobozi bo mu madini cyangwa indi myemerere, nabwo muri hano. Ntabwo byari bikwiye kuba biba gusa, bitagira ikibigarura mwicaye aho ngaho, ntabwo ari byo."
Perezida Kagame yavuze ko gushima bigomba kujyana no kunyurwa.
Ati “Gushima harimo no kubihuza no kunyurwa. Kunyurwa ni ukuvuga ngo byujuje ibya ngombwa byose watekerezaga cyangwa wifuzaga ku kintu runaka.. Gushima tubihuze n’uburyo twumva tunyuzwe n’ibyo dushimira.”
Perezida Kagame yashimiye Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, wateguye umwanya wo gushima Imana ku bw’amatora aherutse kuba mu Rwanda.
Ati “Byagenze neza, uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe, bituma n’abantu benshi babitangarira ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane abandi babonaga bitagenda neza, ubwo ni yo mpamvu batangara.”
Amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana. Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, abikorera n’abandi.
Aya masengesho ni ayo gushimira Imana ibyo yakoreye Igihugu muri manda ishize, uko amatora yagenze, ndetse no kuyiragiza manda nshya u Rwanda rwinjiyemo.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Richard Kwizera
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngewe hari ibinyobera Imana yaravuze ngo mubyare mungane nkumusenyi wokunyanja si ntigeze numva Imana ivugango utane numugore mubyaranye karindwi
Amadini akwiye kumenya neza inshingano zabo aho gushyira imbere inyungu zabayobozi bazo
Urebye insengero dufite, ntabwo mu Rwanda hagombye kuba hari abana babura minerval bagahagarika amashuri, abarwayi babura ubushobozi bwo kwivuza, abadafite amacumbi yo kubamo cyangwa ibyibanze mu mimibereho.
Rwose nibakanguke ibikorwa byo kwita ku mibereho myiza yabantu byongerwe mu igenamigambi ryamadini,
Ivugabutumwa rive mumagambo ryibande kubikorwa. YESU ntahantu yakoraga ivugabutumwa ngo atahe adakemuye bimwe mubibazo nko kugaburira abantu, gukiza indwara, kuzura abaofuye, etc.
Muri make urebye imikorere yamadini ntaho itandukaniye nimikorere y’UBUPFUMU. Byose uko bikorwa mu RWANDA nukubwira abantu ngo batange ibyo bafite Imana ibahe imigisha, bamwe bakirengagiza ko ijambo ry Imana rivuga ko ibitambo ataribyo byibanze ku Mana.
Igenzura riri gukorwa riturebere muburyo bwimbitse niba frw insengero zinjiza hari ubuvungukira bugenerwa ibikorwa byo kwita kubatishoboye
Benshi babona amadini nka butike.Ndetse n’imana bavuga ko bakorera,ubwayo ibita "abakozi b’inda zabo" nkuko Abaromo igice cya 16,umurongo wa 18 havuga.Nkuko Nyakubahwa president wacu yabivuze ejobundi arahiza abadepite,aya madini aba yiba abayoboke bayo. Bible isobanura neza yuko abakristu nyakuli bagomba gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.Urugero,ba Pawulo birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu,bakabifatanya no kuboha amahema bakayagurisha.Icyacumi amadini yitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itari yarabahaye amasambu.Bisome muli Kubara (Numbers),igice cya 18,umurongo wa 24.Aha ngaha umuntu yashima abayehova bose bajya mu nzira bakabwiriza,kenshi bari kumwe n’abana babo,kandi bakabwiriza ku buntu.Nta mafaranga basaba mu nsengero zabo.Narabyiboneye ubwange.
Igenzurwa kumadini ni ngombwa hano iwacu mucyaro burimuntu ushaka amafaranga ashinga idini ariko nanone Hari asa nayarenganye kuko usanga yujuje ibisabwa ariko nayo ntiyakomeje gukora.
Nikoko uburimanganya, inyigisho zibinyoma mu madini bikwiriye kwamaganwa ariko itegeko ritegeka amashuri y’abagabura ntabwo ariryo kuko binyuranye n’imikorere y’Imana uko Bibliya ibivuga. Kandi abo bize nibo barimanganya bakikungahaza,ubwo bazakomeza UWAGIRANGO ABAGOROZI BAHABWE RUGARI DORE KO BASANZWE BARWANYA IBINYOMA N’UBURIMANGANYA BY’AMADINI MU NYIGISHO ZABO