Mu kwizihiza umuganura hajye habaho gushimira inyoni, ibinyugunyugu n’ibimonyo - Impuguke

Abakunze gukurikirana imibereho y’urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko bibaho mu buryo bwa magirirane, bityo n’ibimonyo, inshishi, ibinyugunyugu n’inyoni bikaba bikwiye gushimirwa mu gihe cy’umuganura, aho kwicwa.

Inyoni ngo ziri mu bigira uruhare runini mu gutuma umusaruro w'ubuhinzi abasha kuboneka
Inyoni ngo ziri mu bigira uruhare runini mu gutuma umusaruro w’ubuhinzi abasha kuboneka

Ange Imanishimwe uyobora Umuryango Nyarwanda uharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Biodiversity Conservation Organisation - Biocoor), asobanura iki gitekerezo cyo gushimira ibimonyo, inshishi, ibinyugunyugu n’inyoni mu gihe cyo kuganura, abihereye ku mumaro bigira mu gutuma umusaruro w’ubuhinzi ubasha kuboneka.

Agira ati “Intozi, ibimonyo, imiswa n’utundi tunyamaswa dutoya tuba mu butaka, tugira umumaro mu gutunganya intungagihingwa, kuko ducagagura imizi n’ibyatsi biba biri mu murima, bigahinduka ifumbire.

Imyobo utu dukoko tugenda dukora mu murima kandi ituma imvura ibasha kwinjira mu butaka, ibihingwa umuhinzi yahinze bikamererwa neza”.

Iyo ibihingwa byamaze kumera bikagera igihe cyo kuzana imbuto, inyoni, inzuki, ibinyugunyugu n’utundi dusimba tuguruka na byo bigira umumaro munini, nk’uko bisobanurwa na Imanishimwe.

Agira ati “Buriya tugira ibimera bigira intanga ngabo n’ibigira intanga ngore. Kugira ngo bibangurirane, ntabwo kimwe gisanga ikindi, ahubwo udusimba tuguruka ni two tuvana intanga ku gihingwa kimwe tukazijyana ku kindi, hanyuma imbuto zikaboneka”.

Kubera ko umuhinzi abasha kweza abikesha utu dusimba, ni yo mpamvu Imanishimwe avuga ko mu gihe cyo kuganura, abahinzi bari bakwiye kwibuka kuvuga umumaro watwo, bityo tukabungwabungwa kuko tubuze no kwera kw’imyaka bitashoboka.

Mu gihe cyo kuganura ngo hakwiye kubaho gushimira akamaro k'udukoko dutoya mu gutuma ibyo kuganura biboneka
Mu gihe cyo kuganura ngo hakwiye kubaho gushimira akamaro k’udukoko dutoya mu gutuma ibyo kuganura biboneka

Ati “Mu gihe cy’umuganura hajye habaho ijambo ryo gushimira akazi gakomeye inyoni zakoze, akazi gakomeye ibinyugunyugu byakoze”.

Imanishimwe anavuga ko muri Leta ebyiri zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, higeze gukorwa ubushakashatsi ku mumaro w’intozi ku musaruro abahinzi babona, basanga zituma haboneka miliyari eshanu z’amadorari ku mwaka umwe.

Ku bw’umumaro w’utu dusimba, ngo dukwiye kubungwabungwa aho kwicwa. Imanishimwe ati “Niba nk’inyoni igiye kona, hagombye kubaho uburyo bwo kuyikumira kugira ngo hazaboneke umusaruro, ariko na none ntiyari ikwiye kwicwa kandi na yo hari umumaro yagize kugira ngo uwo musaruro uboneke”.

Imanishimwe asoza ashimangira ko ibinyabuzima byo ku isi bibaho mu buryo bwa magirirane, ku buryo kimwe kiba gifite icyo kimariye ikindi, ari na yo mpamvu urusobe rw’ibinyabuzima rukwiye kubungwabungwa.

Ati “Mu musaruro umuntu aba yejeje haba harimo ijanisha ry’akazi k’ibinyabuzima bitoya. Abantu bakuru, abana, bamenye ko dukwiye kubibungabunga kugira ngo dukomeze kubona umusaruro, hanyuma tunabashe kuganura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka