Mu kwezi kwa Kanama hazagwa imvura nke mu bice bimwe by’Igihugu

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama 2024, rigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice, imvura nke iteganyijwe hamwe na hamwe.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe ninjoro bukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 6 na 14.

Muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bwa Kanama. Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe kwiyongera ugereranyije n’amezi yabanje, cyane cyane mu Ntara y’Uburengerazuba aho umuyaga mwinshi uteganyijwe.

Uko ubushyuhe buteganyijwe ahantu hatandukanye:

Ubushyuhe bwo hejuru: Ahazashyuha kurusha ahandi ni mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi na

Nyamasheke, mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo, no mu bice byinshi by’umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buri hagati ya dogere selisiyusi 28 na 30. Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu burengerazuba bw Uturere twa Nyabihu na Musanze niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.

Ubushyuhe bwo hasi: Ahateganyijwe gukonja cyane kurusha ahandi ni mu bice byo mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyabihu na Musanze no mu burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Rubavu hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere selisiyusi 6 na 8. Ibice byinshi byo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza n’umujyi wa Kigali no mu burasirazuba bw’Uturere twa Kirehe na Kamonyi niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere selisiyusi 12 na 14.

Imvura iteganyijwe: Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 60 niyo itaganyijwe mu gihugu. Henshi mu gihugu hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 10. Mu burengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyabihu, mu burasirazuba bw Akarere ka Rubavu n’igice gito cyo mu majyarurugu ya Ngororero hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60. Ibice bito byo muri Parike y ’Igihugu ya Nyungwe, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw Akarere ka Rutsiro, amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero, ibice byo hagati mu turere twa Rubavu na Musanze no mu majyaruguru y’Akarere ya Burera hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40. Imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri Kanama.

Umuyaga uteganyijwe: Umuyaga uteganyijwe kwiyongera muri Kanama ugereranyije no mu mezi ashize mu bice byinshi by Igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Uburengerazuba. Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda niwo uteganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2024.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda uteganyijwe henshi mu turere twa Rutsiro Karongi, Nyamasheke na Rusizi no mu bice bito by’Uturere twa Rubavu na Ngororero.

Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uretse mu mujyi wa Kigali no mu burasirazuba bw’akarere ka Gisagara hateganyijwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka