Mu kwezi kumwe amavuriro y’ibanze afite serivisi z’inyongera araba yabonye abakozi - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko mu kwezi kumwe amavuriro y’ibanze atanga serivisi z’inyongera azaba yamaze kubona abakozi batanga izo serivisi akakira abayagana.

Mu kwezi kumwe amavuriro y'ibanze afite serivisi z'inyongera araba yabonye abakozi
Mu kwezi kumwe amavuriro y’ibanze afite serivisi z’inyongera araba yabonye abakozi

Yabitangaje ku ya 20 Mata 2021, ubwo yari mu mu ruzinduko mu Karere ka Nyagatare, aho yasuye ivuriro ry’ibanze riteganyijwe gutanga serivisi z’inyongera rya Karambo mu Murenge wa Kiyombe, akagaragarizwa ikibazo cy’abakozi batanga serivisi zongewemo.

Ivuriro ry’ibanze rya Karambo ryatangiye gutanga serivisi mu mwaka wa 2020. Kubera imiterere y’Umurenge wa Kiyombe ugizwe n’imisozi byabaye ngombwa ko yongerwamo serivisi z’inyongera nko kubyara, ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso ndetse no gusiramura.

Abewe Leonard, umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Cyondo avuga ko kitaraboneka abaturage ba Karambo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuzima.

Ati “Ikigo nderabuzima cyabakiraga ni Cyondo, kuva hano kugeyo ni ibirometero umunani, baravunikaga bagatakaza amafaranga abatayafite bakaba barashoboraga kurembera mu rugo ariko aho iyi Poste de sante ibonekeye bivuriza hafi, amafaranga barayazigamye bituma n’imibereho yabo irushaho kuba myiza”.

Abewe akomeza avuga ko serivisi z’inyongera zagombaga gutangirwa ku ivuriro ry’ibanze rya Karambo zamaze kuhagezwa ariko ngo abakozi bazikoramo ntibaraboneka.

Agira ati “Kugeza ubu serivisi twari dutegereje zamaze kuboneka, kwari ukubyara, serivisi yarahageze harabura umukozi ukoreramo, serivisi y’amenyo imashini zirahari, iy’amaso ni uko ntakibazo, serivisi za ngombwa zirahaboneka harabura abakozi ariko akarere batwizeje ko uku kwezi bizaba byakemutse”.

Akimaningeneye Jelience wo mu Kagari ka Gataba avuga ko kuba ivuriro bivurizagaho ryari kure byatumaga bamwe bivuza nabi abandi bakajya kugura imiti ya magendu muri Uganda.

Minisitiri Gatabazi n'abandi bayobozi basura ibikorwa by'ubuvuzi
Minisitiri Gatabazi n’abandi bayobozi basura ibikorwa by’ubuvuzi

Avuga ko abyara umwana wa mbere yari agiye guhura n’ibibazo kuko inda yamufatiye ku nzira mu misozi aho adashobora kubona imodoka cyangwa moto ariko abantu baramufasha agera aho ashobora kubona moto imugeza ku kigo nderabuzima cya Cyondo arafashwa.

Ati “Kuva iwacu ujya Cyondo ni kure cyane, bamwe bananirirwaga mu muhanda, nk’umwana wa mbere nabyaye yari agiye kumpfiraho mu muhanda, nari nguye ku nzira mu misozi ariko ubu narishimye, mu myaka icumi nzongera kubyariraho nzabyarira hafi”.

Akimaningeneye avuga ko kubera gutura mu misozi hari ubwo baburaga moto zibageza kwa muganga bigatuma umurwayi agerayo yanegekaye.

Minisitiri Gatabazi avuga ko icyo kibazo bakivuganyeho na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo harimo gushakishwa abafatanyabikorwa bazakoresha ayo mavuriro kandi bitazarenza ukwezi bataratangira gutanga serivisi.

Agira ati “Mu gihe gito hazaba amasezerano n’uturere dufite amavuriro nk’aya, abo bafatanyabikorwa bashake abakozi, tugiye kubyihutisha ku buryo bitarenza ukwezi kumwe bitarakemuka”.

Akarere ka Nyagatare gafite amavuriro y’ibanze y’inyongera ane mu mirenge itandukanye, aho yagiye ashyirwa mu duce bigaragara ko kugera ku bigo nderabuzima bigoranye, haba urugendo rurerure cyangwa imiterere y’agace, yose akaba yaramaze kugezwamo ibikoresha haburamo abakozi gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka