Mu kwezi gutaha abamotari bose bakorera i Kigali bazaba bakoresha mubazi

Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaza ko rwumvikanye n’abamotari hamwe n’abacuruzi ba mubazi(Meter), ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri abagenda kuri moto bose muri Kigali batazaba bishyura amafaranga mu ntoki, ahubwo hazakoreshwa ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kanama 2021 moto zitari zarahawe mubazi mu mwaka ushize wa 2020 ubwo iyo gahunda yatangiraga, zagejejwe muri sitade Amahoro, Nyamirambo cyangwa IPRC Kicukiro kugira ngo zishyirweho mubazi hamwe n’akuma kagenzura aho ziherereye kitwa GPS.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest avuga ko harimo gutangwa mubazi nshya (na GPS), ariko ko banasuzuma niba izari zaratanzwe zikirimo gukora neza cyangwa abazihawe bakizifite.

Dr Nsabimana yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zafatanyije n’abamotari kunoza gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu ngendo za moto, harimo ijyanye n’ibiciro binogeye ugenda kuri moto hamwe n’umumotari umutwaye.

Dr Nsabimana yagize ati “Iyo hageze saa kumi n’ebyiri umumotari atangira kuguca amafaranga 2,000Frw ahari hasanzwe hagendwa ku mafaranga 1,000frw, muzabona rero ko gukoresha ‘meter’ ari byo bifite akamaro kurusha kujya guciririkanya, kuko n’abamotari ubwabo hari aho bahendwa”.

Abamotari barimo kubanza kwandikwa mu ikoranabuhanga mbere yo guhabwa mubazi
Abamotari barimo kubanza kwandikwa mu ikoranabuhanga mbere yo guhabwa mubazi

Yavuze ko gukoresha ‘meter’ bizafasha umumotari kumenya amafaranga yakoreye ku munsi, gukorana na banki kugira ngo abashe kugira indi mishinga imuteza imbere, ndetse no kurinda moto ye kwibwa kuko izaba irimo akuma ka GPS gafasha kumenya aho iherereye.

Yakomeje agira ati “Twihaye ukwezi(kumwe) kugira ngo iki gikorwa twabyukiyemo uyu munsi kizabe kirangiye, abamotari batari bafite ‘meter’ bazabe bazibonye”.

Abamotari badakoresha mubazi baraburirwa
Abamotari badakoresha mubazi baraburirwa

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Abatwara Moto mu Rwanda(FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel avuga ko mu bamotari barenga ibihumbi 26 bakorera mu Mujyi wa Kigali, abari basigaye batahawe mubazi mu mwaka ushize ari ibihumbi bitandatu.

Ngarambe akavuga ko yishimiye kuba abamotari bagiye gushyirirwaho ibiciro bishya biruta ibyo basanzwe bagenderaho, kandi uko habayeho ihindagurika ry’ibiciro na bo ngo bazajya batekerezwaho.

Ngarambe ati “Umumotari watwaraga umugenzi ku mafaranga 300 mu mwaka wa 2000 n’ubu ni yo agitwarira, iyo azamuye akagira amafaranga 400 biba ikibazo, essence irazamuka ibiciro by’abamotari byo bikaguma uko biri, ariko mubazi nizijyaho RURA izajya ibashyiriraho n’ibiciro bakore bari mu nyungu.”

Umumotari witwa Nsengiyumva Apollinaire avuga ko igihe yabonaga mubazi mu mwaka ushize, umugenzi wese wayibonaga yahitaga yanga kugendera kuri iyo moto, bituma ayikuraho kuko bagenzi be benshi batari bazifite ari bo babonaga abakiriya.

Nsengiyuma ariko agakomeza avuga ko icyatumaga abantu banga kugenda kuri moto iriho mubazi ari ibiciro bihanitse kurusha izitayifite, akaba asaba ko mu gihe abamotari bose bakoresha iryo koranabuhanga, habaho no kugabanya ibiciro kugira ngo babone abakiriya benshi.

Ati “Jye numva bareba uburyo bigisha abakoresha moto kenshi, bakumva akamaro ka mubazi hanyuma bakazikoresha, ariko n’ibiciro bikwiye kugabanywa kugira ngo umugenzi atege moto yishimye.”

Moto zose i Kigali zirimo kujya kuri Sitade Amahoro, Nyamirambo cyangwa IPRC Kicukiro kugira ngo zishyirweho mubazi
Moto zose i Kigali zirimo kujya kuri Sitade Amahoro, Nyamirambo cyangwa IPRC Kicukiro kugira ngo zishyirweho mubazi

RURA, FERWACOTAMO n’abacuruza mubazi bavuga ko kugeza ubu hari mubazi zitaramenyekana umubare zaba zarangiritse cyangwa zaribwe, abamotari benshi bakaba ari abashobora guhabwa izindi nshya.

Kimwe mu bigo bicuruza za mubazi cyitwa Yego Innovision Ltd kivuga ko giteganya gutanga mubazi nshya ibihumbi 15, ziyongera ku 4,300 cyari cyatanze mu mwaka ushize wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka