Mu kurwanya Coronavirus, buri wese abe umwalimu n’umujyanama w’ubuzima - CP Rutikanga
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, arasaba buri wese kuba umwalimu n’umujyanama w’ubuzima mu kwirinda Coronavirus.
- Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, hamwe n’abandi bayobozi, bashyize ku modoka ubutumwa bushishikariza abantu kwirinda Coronavirus
Ubu butumwa yabugejeje ku batwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi bari muri gare ya Huye ku manywa yo ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020.
Yagize ati “Hari abantu basuzugura kwambara agapfukamunwa, ugasanga ku izuru ntiyakazamuye, undi yakambaye mu ijosi, undi yakabitse mu mufuka, undi akamaranye icyumweru. Hari n’uwo numvise umugore yagiye kujya ku isoko, umugabo amutiza ake.”
Yaboneyeho gusaba abantu kwibukiranya kwirinda Coronavirus, nta gutegereza kubyibutswa n’inzego z’ibanze, iza gisirikare cyangwa n’iza gipolisi.
Ati “Buri Munyarwanda ahinduke umwalimu n’umujyanama w’ubuzima. Utakambaye neza cyangwa utakambaye, umugire inama. Abegeranye ubabwire uti nimwigireyo.”
Yanibukije abajya mu kabari nyamara bahora babibuzwa ko bidakwiye. Yibukije ko hari abakinga imiryango y’utubari abakiriya bakanyura mu bikari, abandi bagahindura butike n’ingo utubari.
Ati “Mu kabari muregerana ukaba wakwanduza abo uhasanze cyangwa na bo bakakwanduza, ukayishyira abo mu rugo, na bo bakajya mu isoko bakanduza abo basanzeyo, indwara igakwirakwira, maze imibare y’abarwaye n’abitabye Imana ikazamuka nk’uko mubibona mu bindi bihugu.”
Yunzemo ati “Mujye mureba n’ingaruka. Ubu niba bari bafunguye abantu bose bagenda, hanyuma aba Rusizi bati imirenge imwe nisubire mu rugo. Nawe aho utuye bibaye nk’i Rusizi mwasubira mu rugo. Ibyiza nitwirinde, hanyuma tugere ku byo twifuza.”
Abakurikiye ubu butumwa biyemeje kuba abarimu n’abajyanama b’ubuzima nk’uko babikanguriwe. Umushoferi umwe ati “Amezi abiri twamaze nta wujya ku kazi, byaduteye ubukene. Nibaza ko nta wifuza ko ibintu bisubira inyuma. Tugomba kubahiriza amabwiriza ahubwo na Rusizi na Rubavu na bo bakava muri Guma mu rugo.”
Emmanuel Ngirinshuti w’umukarani na we ati “Nta wakwifuza gusubira mu rugo kuko bamwe duhaha ari uko twaje mu mujyi. Ni yo mpamvu tugomba kuba ijisho rya mugenzi wacu, uwinjiye muri gare adapimwe tukamubwira agasubirayo kugira ngo aze mu bandi bantu abikwiye.”
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yaboneyeho no kwibutsa abashoferi kugira uruhare mu guharanira ko abagenzi batwaye bubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus, ariko ntibibagirwe ko banagomba kubagezayo amahoro.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Kirehe ku isonga ku mubare w’abakingiwe Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda abantu 69 bakize Covid-19, 1 iramuhitana
- Gakenke: Bakingiwe Covid-19 bibongerera icyizere cyo kutazayandura
- Dufitiye icyizere Leta yacu ntiyazana ibyateza ikibazo – Abakingiwe COVID-19
- Video: Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yakingiwe #COVID19
- Rubavu: Abaturage basabwe kudatinya urukingo rwa Covid-19
- U Buhinde bwahaye u Rwanda inkingo 50,000 za Covid-19
- Aba mbere bamaze gukingirwa Covid-19 (Amafoto)
- #COVID19: Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19, 113 barayikira
- Inkingo za Covid-19 zatangiye kugezwa mu turere
- Abakwirakwiza ibihuha ku nkingo za Covid-19 bagamije kuzitesha agaciro - Dr Ngamije
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|