Mu kurwanya Coronavirus, buri wese abe umwalimu n’umujyanama w’ubuzima - CP Rutikanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, arasaba buri wese kuba umwalimu n’umujyanama w’ubuzima mu kwirinda Coronavirus.

Umuyobozi wa polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, hamwe n'abandi bayobozi, bashyize ku modoka ubutumwa bushishikariza abantu kwirinda Coronavirus
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, hamwe n’abandi bayobozi, bashyize ku modoka ubutumwa bushishikariza abantu kwirinda Coronavirus

Ubu butumwa yabugejeje ku batwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi bari muri gare ya Huye ku manywa yo ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020.

Yagize ati “Hari abantu basuzugura kwambara agapfukamunwa, ugasanga ku izuru ntiyakazamuye, undi yakambaye mu ijosi, undi yakabitse mu mufuka, undi akamaranye icyumweru. Hari n’uwo numvise umugore yagiye kujya ku isoko, umugabo amutiza ake.”

Yaboneyeho gusaba abantu kwibukiranya kwirinda Coronavirus, nta gutegereza kubyibutswa n’inzego z’ibanze, iza gisirikare cyangwa n’iza gipolisi.

Ati “Buri Munyarwanda ahinduke umwalimu n’umujyanama w’ubuzima. Utakambaye neza cyangwa utakambaye, umugire inama. Abegeranye ubabwire uti nimwigireyo.”

Yanibukije abajya mu kabari nyamara bahora babibuzwa ko bidakwiye. Yibukije ko hari abakinga imiryango y’utubari abakiriya bakanyura mu bikari, abandi bagahindura butike n’ingo utubari.

Ati “Mu kabari muregerana ukaba wakwanduza abo uhasanze cyangwa na bo bakakwanduza, ukayishyira abo mu rugo, na bo bakajya mu isoko bakanduza abo basanzeyo, indwara igakwirakwira, maze imibare y’abarwaye n’abitabye Imana ikazamuka nk’uko mubibona mu bindi bihugu.”

Yunzemo ati “Mujye mureba n’ingaruka. Ubu niba bari bafunguye abantu bose bagenda, hanyuma aba Rusizi bati imirenge imwe nisubire mu rugo. Nawe aho utuye bibaye nk’i Rusizi mwasubira mu rugo. Ibyiza nitwirinde, hanyuma tugere ku byo twifuza.”

Abakurikiye ubu butumwa biyemeje kuba abarimu n’abajyanama b’ubuzima nk’uko babikanguriwe. Umushoferi umwe ati “Amezi abiri twamaze nta wujya ku kazi, byaduteye ubukene. Nibaza ko nta wifuza ko ibintu bisubira inyuma. Tugomba kubahiriza amabwiriza ahubwo na Rusizi na Rubavu na bo bakava muri Guma mu rugo.”

Emmanuel Ngirinshuti w’umukarani na we ati “Nta wakwifuza gusubira mu rugo kuko bamwe duhaha ari uko twaje mu mujyi. Ni yo mpamvu tugomba kuba ijisho rya mugenzi wacu, uwinjiye muri gare adapimwe tukamubwira agasubirayo kugira ngo aze mu bandi bantu abikwiye.”

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yaboneyeho no kwibutsa abashoferi kugira uruhare mu guharanira ko abagenzi batwaye bubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus, ariko ntibibagirwe ko banagomba kubagezayo amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka