Mu karere ka Nyanza barashaka abakozi 10.000 bo gukora mu materase
Itsinda ry’abakozi batatu baturuka mu Karere ka Nyanza bayobowe na Nkurunziza Philbert, baganiriye n’abayobozi b’Akarere ka Gakenke babasaba kubafasha kubona abakozi bagera ku bihumbi 10 bo gukoresha mu mirimo yo guca amaterasi.
Mu kiganiro yagiranye n’abo bayobozi kuri uyu wa kane tariki 18/04/2013, Nkurunziza, umuhuzabikorwa w’umushinga wa LWH yavuze ko bafite ikibazo cy’abakozi bo gukoresha mu guca amaterasi mu Karere ka Nyanza.
Asobanura ko bazakora hegitare ibihumbi 10 z’amaterasi bityo bakaba bakeneye abakozi benshi. Ngo bamaze kubona abakozi basaga gato 5000 batangiye gukora mu gihe bakeneye nibura ibihumbi 15 kugira ngo barangize ayo materasi.

Akomeza avuga ko abakozi bemeye gukora ako kazi baborohereza mu ngendo aho babashakira imodoka ibatwara, banabashakira aho bacumbika mu gihe cy’akazi. Uretse ibyo, banafasha kubona ibibatunga ariko basabwa kwitwaza impamba y’ibiribwa bwamara nibura iminsi itatu cyangwa ine.
Borohereza kandi abo bakozi baturutse kure ku bafite ubushake n’imbaraga gukora ibikontwari bagacyura amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi kugira ngo bazagire icyo bacyura iwabo.
Si bwa mbere utundi turere tugera mu Karere ka Gakenke gushaka abakozi, ngo uturere tw’Iburasizuba twajyanye abakozi bakomoka muri ako karere ariko bagezeyo bacibwa intege n’amacumbi ahenze n’ibiribwa; nk’uko bamwe mu bayobozi babyemeza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwitonze Odette, yabasabye kugeza ubwo butumwa ku baturage, bagabangurira abaturage kudapfusha ubusa ayo mahirwe dore ko hari bamwe batari afite akazi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Komeza ujye mbere Rwanda.
Umva ko akazi kabuze ubu aka si akazi!!!!!!!!!!!!!!!