Mu karere ka Gicumbi habonetse zahabu
Simba Gold Corp, sosiyete ikora ishoramari mu gucukura amabuye y’agaciro, yatangaje ko izatangira gucukura zahabu mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka mu mushinga yise Miyove Gold Project mu karere ka Gicumbi.
Uyu mushinga uzakorerwa ku butaka buri kuri hegitari 2,937 mu murenge wa Miyove, akarere ka Gicumbi. Ubushakashatsi Simba Gold Corp yakoraga kuri ubwo butaka kuva mu 2011 bwagaragaje ko muri ako gace harimo zahabu zigera kuri metero 5000; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012.
Simba Gold Corp yari yarahawe ubutaka bwo gukoreraho ubushakashatsi buzatanga amakuru afatika ku birebana n’amabuye y’agaciro mu Rwanda cyane cyane zahabu. Ubu yashoje igikorwa cy’ubushakashatsi yatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2011 aho ubutaka bugera ku 1173 ndetse n’amabuye agera ku 455 byasuzumwe.
Ibikorwa by’ubucukuzi bizakurikiranywa na sosiyete yitwa SRK Exploration Services Ltd yo mu Bwongereza ariko gucukura nyabyo bizakorwa n’indi sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yirwa Hall Core Drilling (Pty) Ltd. SRK Exploration Services Ltd yamaze kugera mu Rwanda ndetse inasura ahazokorerwa ubwo bucukuzi kandi ibikoresho byatangiye kujyanywayo kugirango imirimo izatangirane na Kamena.
Aho uyu mushinga uzakorera ibikorwa remezo byose byamaze kuhagera, kuko ari hafi y’umuhanda, hari amazi n’amashanyarazi, ikindi ni uko iyi sosiyete ifite ibyangombwa byose biyemerera gutangira yahawe na minisiteri ifite umutungo kamere munshingano zayo.
Simba Gold Corp ni sosiyete igamije guteza imbere ibikorwa birebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, imaze kugira ahantu hayo ikorera hatatu, hakiyongeraho na hegitari zigera kuri 2.937 zikorerwaho n’umushinga wa Miyove Gold Project.
Marie Josee Ikibasumba
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twongeye twakize Imana yibutse u Rwanda, ibibazo byubukene wenda harubwo byagabanukaho....