Mu karere ka Gatsibo hateye ubujura bwa mudasobwa
Abakozi bakora mu karere ka Gatsibo bakomeje kwibwa mudasobwa zigendanwa bakoresha mu kazi. Kuva ukwezi kwa Gicurasi kwatangira hamaze kwibwa mudasobwa enye zigendanwa; zibwa banyirazo bazisize mu biro bakoreramo.
Habanje kwibwa mudasobwa y’umukozi ushinzwe gufotora abashaka ibyangombwa by’irangamuntu hagendamo amafoto n’andi makuru. Hongeye kwibwa izindi mudasobwa zirimo uy’ushinzwe amakoperative, ushinzwe igenzura hamwe n’ushinze igenamigambi mu karere. Zimwe zaburiwe irengero tariki 05/06/2012 mu masaha y’ikiruhuko cya saa sita.
Abibwe na n’ubu ntibarasobanukirwa n’uwatwaye izo mudasobwa n’aho banyura kuko bazisiga mu biro kandi bifunze ariko bagaruka bakazibura.
Police yatangiye gukurikirana iki kibazo ivuga ko itaragira n’umwe icyeka gusa haribazwa ukuntu mudasobwa zibwa kandi hari abarinzi ku karere bikagera kuri mudasobwa enye nta numwe urafatwa cyangwa ngo atungwe agatoki.
Ubu bamwe mu bakozi bahitamo kugendana mudasobwa zabo kugira ngo zitibwa hakabura ibizirimo bishobora kubagora mu kazi kabo. Uwari ushinzwe gufotora abafata ibyangombwa by’amarangamuntu yabuze amafoto bikaba ngombwa ko abifotoje bagaruka kwifotoza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imikorere mibi ijyanye no guha abantu akazi kuburyo budaciye mumucyo niyo ivamo kwiba izi mudasobwa, ikindi nibiro bito bikorerwamo n’abantu benshi kuko ntakuntu icyumba gikorerwmo n’abantu barenze 2 buri wese yinjira kusaha itandukanye nundi hataba ubujura gusa, hacyenewe inama mu kwinjiza abakozi kuko hari uza uyu munsi ejo ntagaruke,