Mu kanya haratorwa umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali
Yanditswe na
KT Editorial
Inteko itora irashaka umuyobozi usimbura Monique Mukaruliza wari usanzwe ayobora Umujyi wa Kigali ariko inama y’Abaminisitiri iheruka ikaba yaramwohereje guhagararira u Rwanda i Lusaka muri Zambia.
Mukaruliza ariko nawe ntiyari amaze igihe kuri uyu mwanya, kuko yatowe ku itariki 29 Gashyantare 2016. Mukaruliza yabaye umugore wa gatatu uyoboye Umujyi wa Kigali kuva mu 1996.

Inteko itora yatangiye amatora.

Abakandinda Nyamurinda Pascal na Umuhoza Aurore nibo bahatanira uyu mwanya.
Aya makuru turakomeza kuyabakurikiranira
Ohereza igitekerezo
|