“Mu iterambere kwihuta ntibihagije, dukwiye kuvuduka”-Guverineri Uwamariya

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arahamagarira abaturage n’abayobozi muri iyo Ntara kongera umuvuduko mu bikorwa by’iterambere, bakarenza kwihuta basanganywe, ndetse aho bishoboka abantu bakavuduka bakirukanka.

Mu biganiro yagiranye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Ntara y’Uburasirazuba mbere y’uko bajya mu ngando bazamaramo ibyumweru bibiri mu Kigo cy’amahoro cya Nkumba mu Karere ka Burera, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yabasabye kujya mu ngando bakarahuramo ubumenyi bwinshi bukenewe mu kunoza umurimo bakora.

Uyu muyobozi w’Intara yavuze ko umuvuduko abantu basanganywe mu Ntara y’Uburasirazuba ukwiye kongerwa, aho abantu basanzwe bihuta bakongeramo imbaraga bakavuduka bakirukanka.

Ibipimo by’ibarura ryakozwe mu mwaka ushize byagaragaje ko Intara y’Uburasirazuba ifite umuvuduko muto mu kwiteza imbere. Mu myaka itanu ishize Intara y’Uburasirazuba yagabanuye ubukene ku gipimo cya 9.4% mu gihe izindi Ntara zagabanuye ubukene ku bipimo biri hejuru.

Guverineri Uwamariya arasaba abatuye Intara y’Uburasirazuba bose, ndetse n’abayikoreramo ibikorwa binyuranye, kongera umuvuduko bakihuta kurushaho.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko sinzi niba Umuvuduko wemewe. Buriya POLICE ntizandikira iriya Ntara ku muvuduko!nibihute ariko neza Ikindi nizereko abayobozi b’ibanzenbumva neza neza uwo muvuduko kuko nibo bashinzwe sensibilisation. Iyo rero batabyumva nibwo babikora nabi bakiroha mu myaka y’umuturage bakarandura, bakarya twa ruswa muri za arrangement. Barangiza wababaza ngo byavuye hejuru ntumbaze. Bagiye gahoro mais surement ra?

yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka