Mu gufasha abatishoboye Kate Bashabe agiye guhera ku barwariye CHUK

Umunyamiderikazi Kate Bashabe, yubuye umushinga wo kuzenguruka bimwe mu bice by’igihugu afasha abatishoboye, igikorwa azakorana n’inshuti ze z’abahanzi banakoranye indirimbo “You & I” yumvikanamo ubutumwa bw’icyizere.

Kate Bashabe wabaye miss MTN MU 2010
Kate Bashabe wabaye miss MTN MU 2010

Nubwo umuziki atari umwuga we, Kate Bashabe yahisemo kuwifashisha atanga ubutumwa bw’icyizere ku Banyarwanda batifashe neza mu mikoro, n’abarwayi badafite ubufasha.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2019, nibwo Bashabe yamuritse indirimbo yise “You & I”, igaragaramo abahanzi batanu avuga ko ari inshuti ze barimo The Ben, Christopher, Yvan Buravan, Man Martin na Andy Bumuntu.

Iyi ndirimbo ayimurika, yavuze ko nta yindi ndonke ategerejemo uretse gukangurira abatuye isi kugira umutima utabara. Avuga ko uko yagendaga azenguruka ibice by’icyaro, yahuraga n’abadashoboye bakamubwira ko bumva nta cyizere cy’ubuzima bafite.

“Murabizi ko nsanzwe nkora ibikorwa by’ubufasha mu giturage, ariko amagambo nganira n’abo duhura yatumye numva nkwiye kubaremera icyizere kuko ubuzima buzagenda neza. Gusa muri iyi ndirimbo harimo no gukangurira abatuye isi kugira umutima wo gufasha”.

Muri uku kwezi kwa Kamera, Kate Bashabe afatanyije n’abahanzi bakoranye muri iyi ndirimbo, bazagenera ubufasha abarwayi batishoboye barwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ariko ngo ubu bufasha buzakomereza mu bindi bice by’igihugu.

Mu ndirimbo, Kate Bashabe yigaragaje nk’umuririmbyikazi uzi gutera inyikirizo, ibintu byatunguye benshi bari bazi ko adashobora kuririmba kuri urwo rwego. Kuri iyi nshuto, Bashabe yasobanuye ko asanzwe aririmba nk’utarabigize umwuga, ndetse ngo mu mashuri yisumbuye yabaga mu mitwe y’abaririmbyi itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gufasha ni byiza . ariko gufashisha amafaranga avuye mu mucyo, umutima utakurya uruhande rumwe, udakuramwo imyenda kuri internet ngo ibarari rinini bagure ubwambure ni ikindi. Ndiwe nakubaka ikiza ukundi gushya kuko ubu isi imuzi...bulibuli...kandi ubundi abanyarwanda Tugira umuco, Ikinyabupfura UTABIFITE...rekera aho...ubumuntu bose barabuvukana kandi abastars muri USA ni byo bibishe Wetney Huston uzi aba yafashije...ariko kuva mu bwana yarwaniye kuba umustars apfana ubwigunge namafaranga menshi....ubu za association nizo ziyarya....iyo Amenya!!!!!!

jean yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka