Mu gihe cyo kwibuka hazibukwa n’abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo

Abanyapolitiki baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nabo bazibukwa ukwabo kuko bazize kudashyigikira ibyakorwaga na politiki y’icyo gihe, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali.

Minisitiri Mitali yemeza ko abo banyapolitiki batazize Jenoside nk’uko umuntu yabitekereza, ahubwo ko bazize ibitekerezo byabo byitandukanyije na guverinoma yateguye Jenoside kugeza babizize.

Agira ati "Bitandukanye no kumva ko hari ubwoko bwahigwaga muri Jenoside kandi niko byanagenze. Ni ukuvuga ngo abo banyapolitiki mu moko yose barimo ariko hari abazize ko niyo atari kuba umunyapolitiki yari kwicwa kubera ubwoko bwe.

Ariko hari n’uwazize na bya bitekerezo ko ari umunyapolitiki niyo yari kuba ari mu bwoko bwahigwaga cyangwa butahigwaga ariko yarazize ko yarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside no kurimbura ubwoko bw’Abatutsi."

Minisitiri Mitali asobanurira ihuriro ry'imitwe ya politiki aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 igeze.
Minisitiri Mitali asobanurira ihuriro ry’imitwe ya politiki aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 igeze.

Ibi Minisitiri Mitali yabitangarije mu nama y’ihuriro ry’imitwe ya politiki korera mu Rwanda, aho yababwiraga aho igihugu kigeze mu kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20.

Minisitiri Mitali yatangaje ko kwibuka bizakorwa mu byiciro biriri, aho icya mbere kizatangira tariki 7/4/2014 kikazarangira tariki 13/4/2014 ari naho hazibukwa aba banyapolitiki ku irimbi ryabo ku i Rebero.

Icyiciro cya kabiri kizatatangira tariki 14/4/2014 kikazarangira tariki 3/7/2014 buri bucye u Rwanda rukizihiza umunsi wo kwibohoza, nk’uko Minisitiri Mitali yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kwibuka abo ba nyapolitiki, ariko nanone ni ngombwa kureba niba hari isomo badusigiye! Ese nta bandi banyapolitiki tugihora ibitecyerezo byabo? Ese ni ngombwa ko buri gihe abantu bavuga rumwe n’ubutegetsi?!

Byaba ari akaga kwibuka abanyapolitiki bazira ibitecyerezo byabo mu gihe na n’uyu munsi dufite benshi bafunzwe bazira kugaragaza ibitecyerezo byabo!

Gihozo yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka