RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir igiye gutangira ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

U Rwanda n'Ubuhinde basinyanye amasezerano atandukanye ajyanye n'ubucuruzi
U Rwanda n’Ubuhinde basinyanye amasezerano atandukanye ajyanye n’ubucuruzi

Byatangajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo hatangizwaga inama ya munani ya "Vibrant Gujarat Global Summit", iri kubera mu Mujyi wa Gandhinagar mu Buhinde, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2017.

Perezida Kagame avuga ko ingendo z’ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir zizatangirira i Mombai, mu mezi make ari imbere.

Agira ati “Bizaba ari intambwe igaragara itewe mu koroshya ingendo n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde.”

Perezida Kagame avuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde bugutera imbere ariko ngo hari byinshi bigomba gushorwamo imari n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bifitanye umubano w’ubucuruzi umaze imyaka.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde Narendra Modi
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi

Ingendo za RwandAir zijya mu Buhinde zigiye gutangira nyuma yaho, iyo kompanyi iguriye indege nini ebyiri arizo Airbus A330-200 “Ubumwe” itwara abagenzi 244 na A330-300 “Umurage” ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274.

Izo ngendo nshya za RwandAir zijya mu Buhinde ngo zizagirira akamaro kanini abaturage bakomoka muri Aziya baba mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko Abahinde baba i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde, u Rwanda n’Ubuhinde basinyanye andi masezerano atandukanye ajyanye n’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka