Mu cyumweru kimwe abasaga ibihumbi 60 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko guhera tariki 05 kugera tariki 14 Ukuboza 2021, yafashe abantu barenga ibihumbi 60 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Abo bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu, bafatwa barenze ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kugenda amasaha yateganyijwe y’ingendo yarenze hamwe no gufatirwa mu tubari tutarahabwa uburenganzira bwo gukora.

Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye za Leta zirimo, Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutegetsi bw’igihugu, iy’Ubucuruzi n’inganda, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe na Polisi y’u Rwanda, hagamijwe gusobanurira Abanyarwanda ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 zigomba gushyirwa mu bikorwa.

Izo ngamba zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2021, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akaba yavuze ko bigaragara ko abantu badohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

CP Kabera yavuze ko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa bafashe abantu barenga ibihumbi 60 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Kuva ku itariki 05 kugera 14 z’uku kwezi, Polisi yafashe abantu 59,295 batari bambaye udupfukamunwa, hafashwe abantu 7,089 barenze ku masaha y’ingendo, hafatwa abantu 1,081 banyweraga inzoga mu tubari tutemerewe gukora. Ibi rero bikaba bisa nk’aho bihuye n’imvugo abantu benshi barimo gukoresha, numva ko bakwiye kureka cyane ko zirushaho guca abantu intege bakadohoka”.

Yakomeje agira ati “Hariho abakoresha imvugo ngo mbere ya Covid nk’aho yarangiye, mpobera twarikingije cyangwa twipimishije, kuramo agapfukamunwa nkurebe neza, wambaye neza ariko ni uko wambaye agapfukamunwa, nta myaka 100 n’ubu iracyagaruka. Imvugo nk’izo abantu batazitondeye bakazinjirana mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani yazavamo ibintu bikomeye, nagira ngo nsabe abaturarwanda basubize amaso imyuma bibuke ibyemezo byafashwe tariki 18 Mutarama uyu mwaka turimo gusoza”.

CP Kabera yanavuze ko amahoteli ari mu batubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko uko iminsi ishira bagenda bayarengaho nkana, bakirengagiza gupimisha abakozi babo Covid-19 nk’uko bisabwa, ntibapime abakiriya babo umuriro nk’uko bisabwa, ndetse rimwe na rimwe abakozi cyangwa ababagana bakaba batambaye neza agapfukamunwa, byose bakabikora bagamije kugumana abakiriya.

Ikindi CP Kabera yagarutseho ni uko abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bakomeje kwiyongera.

Ati “Hari ikintu kimaze kugaragara ko kigenda gifata indi ntera, kijyanye no gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha. Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka hafashwe abantu 172, ariko mu kwezi kwa 11 dusoje hafashwe abantu 384, ayo mezi yose 11 Polisi yafashe abantu 2,923”.

Mu gihe abantu bitegura kugera mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani, Polisi irabasaba kwirinda amakosa ndetse bakanirinda ibihano biyaturukaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka