Mu cyumweru gitaha nibwo impunzi z’Abanyekongo zitangira kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme

Impunzi z’Abanyekongo zihunga imirwano iri mu Burasirazuba bwa Congo zari mu nkambi ya Nkamira, zigiye kwimurirwa mu ya Kigeme mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza asaba ko nta mpunzi ziba hafi y’umupaka.

Tariki 11/06/2012 niho igikorwa cyo kwimura izi mpunzi zari zigeze ku bihumbi 11.500 ariko imibare yiyongera umunsi ku wundi kizatangira, nk’uko ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza (MIDIMAR) bubitangaza.

Buvuga bizabanzirizwa no kuzibarura, bareba ko zujuje ibangombwa, tariki 10/06/2012, mbere y’uko zijyanwa i Kigeme aho zishobora kuba igihe kirekire bitewe n’uko zibyifuza cyangwa umutekano ugarukiye mu gihugu cyabo.

Inkambi ya Nkamira ikazajya ikoreshwa mu kwakira impunzi ariko zitahamara igihe kirekire, ubundi zikajyanwa mu nkambi ya Kigeme bikurikije amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Impunzi zigera kuri 500 nizo zizimurwa ku ikubitiro ariko iki gikorwa kikazakomeza kugeza impunzi zose zimuwe.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka