Mu cyumweru cy’icyunamo abantu 66 bafashwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rumaze kubona ibyaha 83 by’ingengabitekerezo ya Jenoside byakozwe mu cyumweru cy’icyunamo (tariki 07-13 Mata 2021), ababikurikiranyweho 66 bakaba bamaze gufatwa.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabitangaje mu kiganiro yahaye Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, aho yasobanuye uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside igenda yigaragaza kuva muri 2017 kugeza muri 2021.

Yavuze ko mu mwaka wa 2017 ibyo byaha byageze ku 114 mu cyumweru cy’icyunamo, muri 2018 byari 72, muri 2019 haboneka ibigera kuri 80, muri 2020 byageze kuri 91, ubu muri 2021 hakaba hamaze gukorwa dosiye 83 z’ibyo byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Murangira avuga ko muri ibyo byaha higanjemo amagambo asesereza afata 51% y’ibyaha, amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agize 36%, abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni 7%, abayipfobya bakaba 4.5%.

Yagize ati "Urumva ko imibare igenda igabanuka, gusa icyo nakomeje kuvuga ni uko iyi mibare igomba kuzagabanuka burundu kugera kuri zero, abakurikiranyweho ibyo byaha ubu ni abantu 66, dosiye zabo zamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, ubwo bazaziregera urukiko".

Umuvugizi wa RIB avuga ko mu birego 83 bakiriye mu cyumweru cy’icyunamo, 69 ari iby’abantu babwiye amagambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu cyumweru cy’icyunamo kandi ngo hari umuntu wafatiwe mu cyaha ’gikorewe umuryango nyarwanda muri rusange’, kuko yacanye umuriro ahantu hanyurwa n’abantu benshi, akavuga ko arimo kwibuka abantu ngo yavugaga amazina yabo.

Abaturarwanda bafite imyaka y’ubukure guhera kuri 31 kuzamura ngo ni bo benshi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko RIB igaragaza abangana na 65.2%.

Mu bafite ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bagejejwe kuri RIB, 34% ngo ni urubyiruko rufite imyaka y’ubukure hagati ya 20-30 nk’uko Umuvugizi wa RIB yakomeje abisobanura.

Dr Murangira akomeza aburira abantu ko nta cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na cyo gihanishwa igifungo cyoroshye, kuko ngo nta wushobora kumara muri gereza imyaka iri munsi y’itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka