Mu cyumweru kimwe abantu batanu bishwe n’ibiza
Abantu 5 bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, kuva ku itariki 11-18 Kanama 2025 mu gihugu hose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ngoga Aristarque, yavuze ko abantu 15 bakomeretse, naho inzu 11 zangijwe n’ibi biza mu gihugu hose.
Ati “Abantu batanu barapfuye, bane muri bo bishwe n’inkuba, undi agwirwa n’inzu. Muri aba bitabye Imana harimo abo mu Karere ka Burera 2, Gicubi 1, undi Ngororero 1 n’undi wo mu Karere ka Rusizi”.
Ibindi byangiritse harimo amateme 2 n’uruganda rumwe, ndetse n’inka 3 n’amatungo mato 2 yapfuye.
MINEMA ivuga ko ukwezi kwa Kanama kudasanzwe kugira imvura nyinshi nk’irimo kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, irimo guteza ibiza bitwara ubuzima bw’abantu bikanateza ibihombo bitandukanye.
Ati “Buri gihe iyo dusoza ibihe by’Impeshyi twinjira mu Muhindo, haba ibyago byinshi byo kugira inkuba nyinshi by’umwihariko, zigahitana ubuzima bw’abantu. Ibi biterwa n’impinduka ziba mu Kirere tuva mu bihe by’izuba by’Impeshyi twinjira mu by’imvura y’Umuhindo”.
Umuhindo urangwa n’imvura nyinshi n’umuyaga biteza inkangu, imyuzure, inkuba, inkubi y’umuyaga itwara ibisenge by’inzu ndetse n’urubura hamwe na hamwe.
MINEMA irashishikariza buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza mu gihe cy’imvura, kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bw’abantu no kwirinda ibihombo bitandukanye, nk’uko byagaragaye mu bihe byashize.
Ingamba zikurikira zigomba kubahirizwa na buri wese:
Gukomeza kugenzura no gusana inzu zishaje, kuzirika neza ibisenge by’inzu bitaziritse, gusibura inzira z’amazi no kwirinda kujugunya imyanda muri ruhurura, kurinda inzu kwijirwamo n’amazi zishyirwaho igitebe (fondasiyo) gikomeye, gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri (guca no gusibura imirwanyasuri mu mirima), kugira ubwishingizi bw’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Kwirinda gukubitwa n’inkuba
Igihe cy’Umuhindo haba ibyago byinshi byo kugira inkuba, zinahitana ubuzima bw’abantu iyo hatabayeho kwitwararika.
Buri wese arasabwa kubahiriza ingamba zikurikira by’umwihariko igihe cy’imvura irimo inkuba, harimo kwihutira kugama mu nzu iri hafi, ukava byihuse mu mazi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kirazira gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura nk’iyo, kirazira kureka amazi cyangwa gukora indi mirimo hanze mu mvura nk’iyo, kwibuka gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi.
Hari kandi kwirinda kwegera hafi y’iminara y’itumanaho cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma, gushyira imirindankuba ku nyubako by’umwihariko amashuri, amasoko, insengero n’ahandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|