Mu byangombwa Abanyarwanda basabaga Leta harimo n’icyo ‘Gutega Imodoka’

Amategeko yashyizweho mu gihe cyo gukoloniza u Rwanda na nyuma yaho gato, yatumye abaturage b’icyo gihe bahabwa ibyangombwa muri iki gihe umuntu yafata nk’ibisekeje cyangwa bitangaje.

Uruhushya rwo kugenda mu modoka
Uruhushya rwo kugenda mu modoka

Iteka rya Guverineri wa Ruanda-Urundi ryo ku wa 10/11/1959 rirwanya ubuzererezi, ryavugaga ko umuntu wese ugaragara azerera, asabiriza, yicuruza cyangwa yasinze, inkiko zagombaga kumushyikiriza inzego z’ubutegetsi agakora imirimo adahemberwa mu gihe cy’imyaka irindwi.

Kubera iyo mpamvu, umuntu wese wifuzaga kuva mu gace kamwe k’igihugu yerekeza mu kandi, yagombaga kubisabira uruhushya rwitwa ‘Laissez-passer’.

Uwabaga ashaka kugenda mu modoka we yongeragaho n’ikindi cyangombwa kimuhesha ubwo burenganzira, cyitwaga ‘autorisation de circuler à bord d’un véhicule’, cyagombaga kuba kigaragaza impamvu agenda muri iyo modoka.

Hari Abanyarwanda bageze mu zabukuru bavuga ko guhera icyo gihe hanatangwaga icyemezo cyo gutura (permis de residence) ndetse n’icyemezo cyo gucumbika mu mujyi igihe gito (autorisation de séjour).

Umusaza witwa Furere w’imyaka 81 akaba atuye mu Karere ka Burera, avuga ko mu gihe cy’ubukoloni umuntu wabaga yarize, yahabwaga icyangombwa cyitwa ‘carte du merite civique’.

Umuntu wabaga ajijutse yahabwaha 'carte du merite civique' imubuza kujya gusabana n'abaturage b'injiji
Umuntu wabaga ajijutse yahabwaha ’carte du merite civique’ imubuza kujya gusabana n’abaturage b’injiji

Ati “Abakoloni bavugaga ko uwo muntu ajijutse ameze nk’abazungu, ku buryo adakwiye gusabana n’abantu ba rubanda rugufi. Ariko urebye icyari kigenderewe kwari ukugira ngo batajya mu baturage bakabagumura hakabaho imyigaragambyo”.

Icyo gihe bamwe mu Banyafurika (Abirabura) bageze mu ishuri bari batangiye kugira ibitekerezo byo kwigobotora ku bukoloni bw’Abanyaburayi.

Kuva mu gace runaka ujya mu kandi wagombaga kubisabira Laissez Passer
Kuva mu gace runaka ujya mu kandi wagombaga kubisabira Laissez Passer

Nanone mu mwaka wa 1917, ni bwo hagiyeho umusoro kuri buri muntu wese w’umugabo cyangwa umusore (impôt par capita), aho nyuma y’imyaka 10 mu 1927 wari ugeze ku mafaranga y’Amakongo Mbiligi 3.5.

Icyo gihe ihene yagurwa amafaranga ibihumbi 25 kuri ubu, ngo yagurwaga urumiya (0.5 francs). Bivuze ko umusoro buri mugabo cyangwa umusore yatangaga ku mwaka, waba uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda y’iki gihe bihumbi 175.

Mu ndangamuntu wagomba kuba ugaragaza ko wahawe inkingo
Mu ndangamuntu wagomba kuba ugaragaza ko wahawe inkingo

Ntabwo umuntu yakwirengagiza ko indangamuntu y’icyo gihe (yitwaga ibuku) yagombaga kuba igaragaza ubwoko bwa buri muntu, ndetse ko uwayihawe yabanje guhabwa inkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka