Mu by’ukuri ni nde nyir’indirimbo ‘Nda Ndambara’ yakunzwe na Perezida Kagame?

“Nda Ndambara yandera ubwoba, oya ndayo, iyarinze Kagame izandinda! Nta ndambara yandera ubwoba”! Aya ni amagambo yaririmbwe na benshi harimo n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, mu bikorwa byo kumwamamaza nk’umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2017.

Iyi ndirimbo yaririmbwe igihe Perezida Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu muri 2017
Iyi ndirimbo yaririmbwe igihe Perezida Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu muri 2017

Indirimbo yasusurukije benshi ndetse izamura imbamutima igakundwa cyane kubera ko iririmbye mu Kigoyi ndetse igaha Abanyarwanda icyizere mu gihe bari kumwe n’umukandida wa RPF-Inkotanyi.

Nubwo hashize imyaka itatu indirimbo Ndandambara yubatse amateka, yasize urujijo muri bamwe bashatse kumenya inkomoko yayo, kuko hagaragaye amakuru menshi kuri iyi ndirimbo hibazwa uwazanye igitekerezo cyayo kugera ikoreshejwe mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Mudende.

Nyuma y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye, Perezida Paul Kagame akegukana intsinzi, yatunguranye yemezaga ko iyo ndirimbo ari yo yamuteye amarangamutima ariko ikanamuha ingufu zo kumva ko ashyigikiwe kandi atewe ishema no kuyobora Abanyarwanda.

Bijya gutangira, Habimana Martin, umukozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije Kigali Today ko iyi ndirimbo isanzwe ari iy’abarokore yahinduwe muri 2010 n’abaturage bo mu murenge yayoboraga, bavuga ko Imana yarinze Kagame mu rugamba rwo kubohora igihugu, na bo izabarinda ibitero by’abacengezi bavaga mu gihugu cya Kongo Kinshasa cyegeranye n’uyu murenge.

Habimana Martin yavuze ko nubwo yafashije abaturage guhindura amagambo, atari we wayihimbye kuko yari isanzweho, icyakora ashima ko hari abahanzi bagiye mu nzu zitunganya umuziki zikayishyira mu njyana ibyinitse kandi ikunzwe na benshi.

Bidateye kabiri, habonetse umuhanzi wiyitirira ko iyi ndirimbo ari iye ndetse, atera n’intambwe yo kuyandikisha mu Rwego rw’Iigihugu rw’Iterambere (RDB).

Uyu ni Nsabimana Leonard uzwi nka ‘Ndandambara ikospeed’, wahoze ari umuririmbyi w’itsinda rya ‘Vision Jeunesse Nouvelle ‘, ariko akaza kurivamo akaba akora umuziki ku giti cye.

Nsabimana Leonard wamaze kubona ibyangombwa byemeza ko indirimbo ari igihangano cye, ubu ari mu rugamba rwo kugaragaza ko igihangano ari icye, ndetse kigomba kumutunga no kumuteza imbere, aho kwitirirwa ababonetse bose batazi uko cyamuvunnye.

Aganira na Kigali Today, ku wa 27 Nyakanga 2020, yavuze ko akomeje kubabazwa n’uko iki gihangano gikomeze kumenyekana, nyamara nyiracyo ntamenyekane ngo kimukure mu bukene ashobore kuva mu cyiciro cy’ubukene arimo.

Agira ati ”Nakoze igihangano mu kwamamaza umukandida wa FPR kandi cyatanze umusaruro ndabyishimira, ariko nk’abantu bashinzwe gukoresha ibihangano, ndifuza ko batekereza ko umuhanzi wagikoze akeneye guhabwa agaciro, ashobore kwivana mu bukene, ashobore gukora n’ibindi bikorwa birenze ‘nda ndambara”.

Akomeza agira ati ”Kuba naragize izina abantu bakamenya ntibihagije, mfite abana babiri n’umugore bakibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, naho njye ndi mu kiciro cya kabiri cy’umuryango mvukamo. Mbonye ubushobozi byatuma ntunga umuryango wanjye ukava mu kiciro cya mbere nkasezerana n’umugore ngatunga urugo rwanjye”.

Nsabimana Leonard abihera ko iyi ndirimbo yagiye ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye ntatumirwe cyangwa ngo yishyurwe, mu gihe avuga ko yifitiye ubukene, ahandi igakoreshwa adahari nk’uko abitangaho ingero.

Habimana Martin uvugwaho kwiyitirira indirimbo itari iye
Habimana Martin uvugwaho kwiyitirira indirimbo itari iye

Ati “Indirimbo ikoreshwa mu bikorwa bya Leta kandi nyirayo ntagaragara ku rubyiniro. Muri 2019 yakoreshejwe muri Rwanda Day mu Budage, iririmbwa n’abandi bahanzi kandi nyirayo ahari atatumiwe mu gihe nanjye mba mbikeneye.

Yego irakoreshwa bikanshimisha kuko yateye imbere, ariko nyirayo ntazwi arakennye ameze nabi, umuziki ubeshejeho abahanzi, ariko njye ntimbeshejeho! Kuki igihangano kitantunga”?

Uyu muhanzi wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko afite n’izindi ndirimbo zamenyekanye kandi zikunzwe, zirimo ‘Yaravuze’, ‘Guri mugwe’, ‘Mana nduma’ na ‘Kungereta’ zose zikozwe mu rurimi rw’ikigoyi.

Mu kiganiro cye avuga ko umukozi w’Akarere ka Rubavu Habimana Martin, atagomba kwiyitirira indirimbo ya Nda ndambara kuko atari iye, ndetse ibi bikaba byaramuteye ibihombo.

Nsabimana Leonard, uvuga ko indirimbo ari iye
Nsabimana Leonard, uvuga ko indirimbo ari iye

Uyu muhanzi yinigura avuga ko indirimbo ya Nda ndambara yatsinze ikemezwa ko izakoreshwa mu kwamamaza umukandida w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi aho yarazi ko ari we uzayiririmba, ariko ngo si ko byagenze.

Ati “Nakoreshejwe nka Vision kandi ndirimba ku giti cyanjye, ku munsi Kagame yiyamamaza akayivugaho, ahubwo nagiye gutaha mbura imodoka intahana, nsubira Gisenyi n’amaguru ibirenge byabyimbye, mbajije frere umuyobozi wa vision niba nzishyurwa cyangwa ngahabwa amasezerano, ambwira ko tuzabimenya nyuma”.

Akomeza avuga ko indirimbo muri studio yishyuwe na RPF, ariko yizaniye igihangano ndetse akavuga ko amafaranga bishyuye ayafata nk’intwererano.

Iyi ndirimbo yakunzwe n’Umukuru w’Igihugu Parezida Paul Kagame kuva yakoreshwa mu kumwamamaza ndetse no mu gihe cyo kurahira, uyu muhanzi avuga ko ntacyo yayibonyeho uretse ibihumbi 25 yahawe nk’amafaranga y’urugendo ubwo yazaga kuririmba ahari hateguwe muri Camp Kigali.

Icyakora kuva 2017 kugera muri 2020, avuga ko indirimbo yagiye ayihindura abisabwe n’abayobozi ndetse akagira icyo imwinjiriza nubwo avuga ko atari cyane.

Ati “Mu matora y’abadepite, FPR yarampamagaye nkora indi njyana ndirimba iyarinze FPR aho kuvuga iyarinze Kagame, ndetse nishyuwe ibihumbi 700 kuri konti, naho aho nagiye ndirimba ku rubyiniro Rulindo na Gisagara na ho nahawe ibihumbi 200.

Ahandi iyi ndirimbo yanyinjirije ni mu gihe cyo kurwnaya Coronavirus, kuko Minisiteri y’Ubuzima twasinye amasezerano ko nzishyurwa miliyoni ndirimba Nda ndambara corona. Rero iyi ndirimbo amafaranga yanyinjirije ni 1,925,000 kuva 2017 kugera 2020”.

Kigali Today ivugana na Habimana Martin, ushyirwa mu majwi na Nsabimana Leonard, we avuga ko atari umuhanzi wo kuburana igihangano, ahubwo ko yagaragaje inkomoko y’indirimbo.

Avuga ko igihangano ari icya nyiri kucyandikisha, icyakora akavuga ko igice cya chorus y’iriya ndirimbo ari iy’abarokore umuhanzi atacyiyitira.

Kigali Today yavuganye n’abahanzi bahoze muri Vision Jeunesse nouvelle bakorana na Nsabimana Leonard, bagira icyo bavuga kuri iriya ndirimbo maze umwe utifuje ko amazina atangazwa agira ati “Ubwo hari igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, hari haratoranyijwe indirimbo zizakoreshwa, kandi indirimbo ya Nda ndambara ntiyari irimo, ahubwo mbere y’umunsi umwe ngo kwamamaza umukandida bibe, hari abayobozi bayifuje umwe mubakozi b’Akarere witwa Bigirimana Makini ni we waje kudutwara tujya muri studio”.

Uyu muhanzi wagize uruhare mu kuririmba iyi ndirimbo avuga ko ibitero byandikiwe muri studio itsinda rya vision Jeunesse ricuranga, ririmba.

Agira ati “Ibitero by’indirimbo ni njye wabyanditse, ni byo Nsabimana Leonard aririmba ni njye wabyanditse, ariko kubera ijwi ryiza Leonard afite, ni we waririmbye chorus. Twahamagawe kuko yari isanzwe iriho kandi ikunzwe muri Rubavu, naho muri studio ni twe twacuranze kugira ngo haboneke CD izakoreshwa aho umukandida wa RPF-Inkotanyi yagombaga kwiyamamariza”.

Nsabimana we yemeza ko indirimbo ari iye

Uyu muhanzi akomeza avuga ko nyuma yo kwiyamamaza, Leonard yagaragaje imyitwarire mibi mu itsinda, bidafite aho bihuriye n’indirimbo, bituma akurwamo na we kubera indirimbo yabonaga yakunzwe n’abayobozi ashaka kuyiyitirira.

Ati “Sinavuga ko indirimbo ari iya vision cyangwa Leonard, ahubwo ni igihangano cya RPF kuko indirimbo yari isanzwe, ndetse itwishyurira na studio yayifashe. Ttwe rero ubwo Nsabimana Leonard yashakaga kuyandikisha ntitwabishyizemo imbaraga zo kumukurikirana kuko twari tuzi ko atari iyacu, yewe na RDB yaraduhamagaye ariko tugaragaza ko atari iyacu, kuko n’ibitero hari abandi batugiraga inama y’ibyo twandika ku buryo tutabyiyitirira ijana ku ijana”.

Ku birebana n’uko iyi ndirimbo yishyuwe na RPF muri studio, abahanzi bayikoze bakaba ntacyo babonye, Mugabe uririmba muri iyi ndirimbo, avuga ko buri muhanzi yahawe na RPF ibihumbi 150 kandi na Nsabimana Leonard yayahawe bari kumwe.

Mugabe avuga ko kubirebana no kugenda n’amaguru i Mudende Nsabimana Leonard atagenze n’amaguru wenyine.

Ati “Hari mu ijoro twaje nta modoka yo kudutwara, twamanutse n’amaguru twese na we turi kumwe kugera ku Kabari, ndetse ni we wabonye abamutwara mbere yacu tuza kumanuka nyuma”.

Kigali Today ivugana n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, ku nkomoko y’indirimbo ya ‘Nda ndambara’, yavuze ko abayiyitirira atari iyabo.

Ati “Ndakubwiza ukuri, iriya ndirimbo muri 2010 ni bwo yamenyekanye kubera twari mu muganda wo kubakira umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Rubavu wayoborwana na Habimana Martin, twari kumwe na Afande Col Masumbuko, maze umubyeyi ati, abaturage bajyaga banyita umusazi none ndimo kubakirwa n’abafite amapeti, maze ahita atera nta ntambara yantera ubwoba”.

Bahame avuga ko igitekerezo cyo kuyihindura cyaje nyuma bitewe n’uburyo bumvise ari nziza, itangira gukoreshwa mu bikorwa byo gushishikariza abaturage ‘mobilization’.

Ati “Munyamakuru nawe urabizi wabaga uhari, ahantu hose narayiteraga nakoresheje inama, mu muganda, ndetse byageze aho iba indirimbo y’Akarere, gusa kubera uko yakunzwe Umuryango wa RPF-Inkotanyi muri Rubavu wifuje kuyikoresha nk’umwihariko waho ishyirwa mu byuma, ari ho uriya mwana yayigiyemo uruhare, ariko indirimbo yari isanzwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Aba bombi barabeshya iyi ndirimbo siyabo,yego bayiririmbye mu matora ya 2017 ariko ubwambere tuyiririmba ni igihe Perezida yiyamamarizaga ku nyundo bwambere icyogihe ninasho twavugaga tuti ese ibigarasha byahemukiye igihugu biba byigamba ibiki ko abaturage batanabiizi? Hari muri 2010 byo nibyo

Rugaju yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Jya kuri youtube ushyiremo "The batwa dance" urahita ubona ko iyi ndirimbo ari iya kera... Yitwaga ’Gidiyoni’ batarayihindura...

Theosi yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Iyi ndirimbo ni iy abarokore aho bagiraga bati "Iyarinze Gidiyoni izandinda...." Muribuka akavideo kasakaye Abasigajwinyumanamateka bari kuyibyina....

Theosi yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Iyi ndirimbo no iya abarokore, icyakozwe ni ugushyramo amazina y’umuyobozi gusa
baririmba ngo *iyarinze "Daniel" izandinda nta ntambara yantera ubwoba*, gusa kuko nta wundi wayiyanditseho, Nawe ufashe indi ukayiririmba ariwowe ubashije kuyandikisha wayitwara da.Ni kimwe ni iriya ngo "Iyo mana dusenga irakomeye" na *Murera aba rayon biyitiriye* nyirayo nyabyibazeho

KALISA yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Reka bayirwanire kuko bumva ikomeye ibwami mu ishyaka riri kubutegetsi!!! Bamporiki nawe araje avuheko ariye, maze nzarebe uzarangira ayitsindiye!!! Ndumva ruzakemurirwa i Rusororo ku kicaro!!!

umuturage yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka