Mu by’Imana barategeka ntibayobora - Rev Twagirayesu

Umunyamabanga Mukuru w’amatorero y’abavutse ubwa kabiri (FOBACOR), Rev Patrick Joshua Twagirayesu avuga ko Imana itemera demokarasi nk’uko Leta z’ibihugu zibigenza.

Itorero Betesida ryimitse abashumba bashya kuri uyu wa gatandatu
Itorero Betesida ryimitse abashumba bashya kuri uyu wa gatandatu

Uyu mushumba mu Itorero ‘Calvary Temple’ yabitangarije mu muhango wo kwimika abashumba bashya, abadiyakoni n’abavugabutumwa mu Itorero ryitwa Betesida, kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati ”Muri Bibiliya ubutegetsi ni bwo bukora. Imana ntijya yemera demokarasi kuko ari ikintu gishingiye ku mashyaka menshi. Mu by’Imana barategeka ntibayobora, nta matora abamo.

"Niba hari ababikora mumenye ko ibi bizazamo kwiyamamaza, buri muntu abone igikundi cye kimushyigikira, hazemo amacakubiri, Umwuka Wera bamwirukane”.

Rev Twagirayesu yigishije ko abakiristu bagomba gucyahwa, ari yo mpamvu mu Itorero ngo habamo ubutegetsi
Rev Twagirayesu yigishije ko abakiristu bagomba gucyahwa, ari yo mpamvu mu Itorero ngo habamo ubutegetsi

Rev Twagirayesu akomeza avuga ko Itorero ryagombye kuba rishingwa n’umuntu umwe. Yamagana uburyo bwo kwishyira hamwe kw’abantu barenze umwe bagamije gushinga Itorero rya gikirisitu, kuko ngo byaba ari nka koperative.

Umushumba mu Itorero Betesida, Rev Vincent Rwibasira akomeza asobanura ko impamvu yo kuvuga ubutegetsi kurusha kuvuga ubuyobozi mu Itorero rya gikirisitu, ngo baba birinda ko abantu bahinduka ibyigenge.

Ati ”Twemera ko umuntu yisiga uko ashaka, akambara uko ashaka n’indi myifatire ashaka, ariko ntabwo twemera umuntu unyuranya n’Ijambo ry’Imana.

“Niba ijambo ry’Imana rivuga ko tugomba kwiyubaha, ntabwo umuntu wambaye ubusa aba yiyubashye, ntabwo umuntu wisize nabi aba yiyubashye. Turacyaha kandi tukanahugura”.

Habimana Fidele n'uwo bashakanye, Nkulikiyinka Marie Claudine, bombi bagizwe abashumba kuri uyu wa gatandatu
Habimana Fidele n’uwo bashakanye, Nkulikiyinka Marie Claudine, bombi bagizwe abashumba kuri uyu wa gatandatu

Abashumba bashya bimitswe mu Itorero Betesida ni uwitwa Habimana Fidele usanzwe ari umukozi w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ishami rishinzwe Iterambere ry’abaturage (UNDP) na Madamu we Nkulikiyinka Marie-Claudine.

Itorero Betesida ryashyizeho kandi abavugabutumwa n’Abadiyakoni 16, ari bo Nsengiyumva Jean Felix, Dukuzumuremyi Emmanuel, Mukamurenzi Céline, Muhizi Gérard, Ndayizeye Gérardine, Murekatete Francine na Umugwaneza Adélaide.

Dr Charles Kayumba na we ari mu bagizwe Abadiyakoni hamwe na Kanamugire Yvan, Mukazayire Déodata, Uwera Grace, Mutesi Spéciose, Ngabo Muhirwa Audace, Habiyaremye Charles, Nkurunziza Janvier hamwe na Ndayicyeza Delphine.

Bamaze kwimikwa
Bamaze kwimikwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko mujye mumenya ko aya madini avuka buri munsi,nta kindi aba ashaka uretse amafaranga n’ibyubahiro.Muli 1 Abakorinto 1:10,imana isaba abakristu nyakuri "kudacikamo ibice no kugira ubumwe".Aba bitwa ngo ni "abavugabutumwa",baba bashinzwe Marketing (gushaka abayoboke).Muli Yohana 14:12,Yesu yasabye umwizera wese gukora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza ubwami bw’imana kandi ku buntu tudasaba amafaranga nkuko we n’abigishwa be babigenzaga (Matayo 10:8).Yesu yaratubwiye ati "Nimugende kubwiriza abantu".Yadusabye kubasanga mu ngo zabo,mu masoko,mu mihanda,etc....Muli ibyo byose mvuze,nta na kimwe aba biyita abakozi b’imana bakora.Abantu babasanga mu nsengero zabo,bakabacurangira,bakabaha icyacumi,bagataha.

Karake yanditse ku itariki ya: 26-08-2018  →  Musubize

Murakoze cyane Karake kubitekerezo mutugejejeho,binatwereka agahinda mufite kubw’umulimo W’Imana.Byukuri nta murimo mwiza ubaho nko gukorera Imana kubahamagawe nayo.Ariko turebye muri rusange usa nuwusuzuguritse mu Rwanda no kwisi hose bitewe n’abacyengezi bawugiyemo bashaka ibyabo aho gushyaka iby’Imana.Simvukaga ko ntabahamagawe n’Imana bariho,n’ibake cyane bakorera muri benshi bashaka ibyabo.Ikibabaje nuko abobake nabo baguye mu mikorere mibi nkiy’ababandi mwavuze haruru.Yesu yarungitse intumwa gushyaka abazimiye n’ababoshwe na satani atarugushaka AMAFARANGA n’ibyubahiro nkuko tubibone muriki gihe cyacu.Matayo 4:1-10.Abashyaka amafaranga n’ibyubahiro satani arabitanga,ariko amaherezo n’ukurimbuka.Ikibazo ahokiri,imizi yacyo nuko benshi bigisha Imana ubwabo batazi,Ibyahishuwe ni ntumwa 17:23-27.Kuko iyaba abitwa abakozi b’Imana barikuba bayizi uko imeze ntitwakabonye ibyotubona none,cyangwa n’Amatorero yafunzwe mu Rwanda ntiyarigufungwa.Imana n’Umucyo,Urukundo,Irakiranutse kandi n’Umwuka wera,ibyo bitabonetse mw’Itorero cyanke mubakozi nukuvugako nta Mana iba ihari.Kandi aho ibyo biri ,umukozi akora ibihesha Imana icyubahira mubikorwa nu mumvugo n’ubuzima bwe bukaba ubuhamya kuri bose,mw’Itorero no hanze.Byakabaye byiza abayobye mugushaka amafaranga n’ibyubahiro bagarukire Imana bigishoboka kuko ntanicyo bazavana mw’isi.REV.14.13,n’ibihe bikorwa bizakurikirana nabo,natwe tutisize inyuma?

Alfani Manirakiza yanditse ku itariki ya: 26-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka