Mu bagizwe aba Ofisiye barimo abakuranye intego yo kwitangira igihugu – Ubuhamya

Ibyishimo ni byose ku basore n’inkumi 721 bagizwe aba Ofisiye n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako ku wa kabiri tariki 26 Mata 2021.

Ni urugendo rutari rwoshye bamwe mu barangije amasomo bari bamazemo igihe kiri hagati y’umwaka ume n’imyaka ine bakarishya ubumenyi, cyane cyane mu bya gisirikari n’andi masomo atandukanye yo ku rwego rwa kaminuza.

Ibinezaneza byagaragaraga ku maso y’abitabiriye ibyo birori, birushaho kwiyongera kuri ba nyiri ubwite na bamwe mu bagize imiryango yabo, ubwo umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yari amaze guhamya ku mugaragaro ko binjiye mu rwego rw’aba Ofisiye, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu bagizwe aba Ofisiye baganiriye n’itangazamakuru, bari bishimiye ko inzozi bakuranye zo kwitangira igihugu bazikabije.

Uwitwa Niyitanga wagizwe Sous Lieutenant yagize ati “Nagize inzozi, zo kuzaba umusirikari kuva kera nkiri muto, bitewe n’uko narebaga imyitwarire y’abasirikari n’ibikorwa bibaranga nkabona ni byiza. Nza no gusanga ibanga ryo kugira igihugu cyiza ari uko ngomba kugiha impano yo kugikorera, kukirinda kandi nkacyitangira. Nishimiye ko mbashije gutangira urugendo rw’ibyo niyemeje”.

Abanyeshuri batatu bahize abandi, bahawe ibihembo n’umukuru w’Igihugu. Mu cyiciro cy’abanyeshuri bize imyaka ine, bakanahabwa Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza y’u Rwanda, uwahize abandi muri iki cyiciro ni Sous Lieutenant Fred Rugamba. Uwahize abandi mu cyiciro cy’abize imyaka itatu ni Sous Lieutenant Jimmy Rutagengwa.

Sous Lieutenant Alphonse Niyibaho, wahize abandi mu cyiciro cy’abize umwaka umwe akaba ari na we uri ku isonga y’abandi bose bitabiriye aya masomo, yatangaje ko kubigeraho byamusabye gukorana imbaraga no gushyira umuhate mu masomo yafatanyije na bagenzi be.

Yagize ati “Ni iby’agaciro cyane kandi buri wese yakwifuza kuza mu b’imbere. Nta kidasanzwe nakoze kitari ukuba narashyize imbaraga mu byo nasabwaga gukora byose. Natangiye mbona bidashoboka ariko uko iminsi yashiraga nkiyumvamo imbaraga zo kubigeraho. Noneho na bagenzi banjye turafatanya muri urwo rugamba rutari rworoshye rw’amasomo, kugeza uyu munsi”.

Umubyeyi witwa Kampundu Godelive witabiriye ibirori byo kwinjiza umwana we mu ngabo z’u Rwanda, n’ibyishimo byinshi yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zadukuye mu bihe bikomeye, zirokora ubuzima bwacu. Kuva icyo gihe naravuze nti icyo nzazitura ni uko umwana wanjye agera ikirenge mu cyazo. Umwana wanjye yarankundiye ntiyantenguha koko. None uyu munsi arabisohoje. Biranejeje kuba ahawe ububasha bwo kugera ikirenge mu cy’ingabo zadukuye ahakomeye, na we akaba yarengera u Rwanda”.

Abo basore n’inkumi batangaza ko ubumenyi no kwiyubaha byiyongereyeho impanuro bahawe n’umukuru w’Igihugu, ari impamba yo kuzitwara neza mu kazi bazaba bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka