Mu 2030 abarenga 88% bazaba bakoresha telefone zigezweho muri Afurika

Ihuriro mpuzamahanga rigenga itumanaho rigendanwa (Global Systems for Mobile Communication), ryagaragaje ko abarenga 88% by’abatuye ku mugabane wa Afurika, bazaba batunze telefone ngendanwa zigezweho bitarenze 2030.

Muri iyi nama harimo no kumurikwa gahunda zitandukanye z'ikoranabuhanga
Muri iyi nama harimo no kumurikwa gahunda zitandukanye z’ikoranabuhanga

Babigarutseho ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga y’iminsi itatu ku itumanaho rigendanwa, irimo kubera i Kigali guhera tariki 17 Ukwakira 2023, ihuje abarenga 3,000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Zimwe mu nzitizi zagaragarijwe mu biganiro birimo guhuza abakora mu nzego zitandukanye z’ikoranabuhanga ndetse n’iza Guverinoma, ziragaruka cyane kuri bimwe mu byakorwa kugira ngo hazibwe icyuho cy’abawutuye batagerwaho na serivisi za murandasi, ndetse na za telefone zigezweho (Smart Phones), ahanini biterwa n’ubucye bw’ibikorwa remezo muri bimwe mu bihugu bya Afurika, ibiciro bihanitse bya telefone zigezweho ngendanwa, hamwe n’imirongo migari ya murandasi.

Muri iyi nama hagaragajwe ko abagera kuri Miliyoni 680 batuye munsi y’ubutayu bwa Sahara, nubwo batunze telefone ngendanwa ariko badakoresha murandasi (Internet), nubwo harimo abagerwaho n’ibikorwa remezo, kuko 25% ari bo gusa bakoresha murandasi.

Abanyamakuru babwiwe gahunda zitandukanye zigamije gufasha abatuye ku mugabane wa Afurika kubona telefone ngendanwa
Abanyamakuru babwiwe gahunda zitandukanye zigamije gufasha abatuye ku mugabane wa Afurika kubona telefone ngendanwa

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere itumanaho rigendanwa muri GSMA, Max Cuvellier, yavuze ko abagera kuri 25% by’abatuye umugabane wa Afurika, ari bo bakoresha murandasi bifashishije telefone ngendanwa, mu gihe abagera kuri 15% batagerwaho na murandasi, naho abagera kuri 59% bagerwaho n’ibikorwa remezo ariko batadakoresha murandasi.

Yagize ati “Iyo tugereranyije uyu munsi dusanga abagera kuri 50% aribo bafite telefone ngendanwa zigezweho, ariko hari ibigomba kuzamuka, kubera ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo uwo mubare wiyongere, ku buryo bazagera kuri 88% mu mwaka wa 2030, ariko nanone iyo turebye abakoresha ikiragano cya 4 cya murandasi bageze kuri 22% by’abakoresha telefone, aho duteganya ko mu myaka irindwi bazaba bageze hafi 50%, mu gihe abakoresha ikiragano cya murandasi cya 5 bazaba bageze nibura kuri 17% bavuye kuri 0,20%.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’itumanaho cya Vodacom muri Tanzania, Philippe Bisiimire, avuga ko nk’umugabane bakwiye kumva neza ko uruhare rwa serivisi za murandasi mu iterambere ryawo, ahanini rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho ndetse binajyana no gushyiraho ibikorwa remezo bigamije kwihutisha izo serivisi, birimo nk’ishyirwaho ry’ikiragano cya 5 (5G), kuri ubu ikwirakwiza ryayo rigeze gusa kuri 20% mu bihugu byo muri Afurika.

Angela Wamola avuga ko muri Afurika abakoresha Mobile Money ari benshi kurusha abakoresha murandasi
Angela Wamola avuga ko muri Afurika abakoresha Mobile Money ari benshi kurusha abakoresha murandasi

Umuyobozi Mukuru w’Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri GSMA, Angela Wamola, avuga ko zimwe mu nzitizi zugarije abatuye ku mugabane wa Afurika harimo kuba batibona cyane mu ndimi zikoreshwa kuri uwo mugabane, ari nabyo bituma abenshi bahitamo gukoresha gusa Mobile Money kuri telefone kurusha ibindi byose.

Ati “Muri Afurika abatuye mu Mijyi basanga ari ingirakamaro gukoresha murandasi, muri Afurika 70% by’uburyo bwo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money ku Isi hose, no mu bice by’icyaro badakoresha cyane murandasi, bivuze ko dusanga ari ingirakamaro. Kubera ko ari uburyo bworoshye, bisaba gusa kohereza ubutumwa bugufi aho ukanda akanyenyeri n’ibindi, ukohereza cyangwa ukakira amafaranga.”

Biteganyijwe ko nibura mu mwaka wa 2028, gahunda yo gukwirakwiza telefone ngendanwa ku mugabane wa Afurika, izagera nibura ku baturage Miliyoni 628.

Inama mpuzamahanga ku itumanaho yitabiriwe n'ibigo bitandukanye by'itumanaho
Inama mpuzamahanga ku itumanaho yitabiriwe n’ibigo bitandukanye by’itumanaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka