MTN yatangaje uko yungutse n’imigambi mishya mu bucuruzi no kunganira Leta n’abaturage
Ikigo cy’itumanaho cya MTN cyatangaje ko mu mwaka wa 2013 cyungutse 5% by’abafatabuguzi biyongera kuri miliyoni 3.5 gisanganwe, kandi ko cyatanze inkunga ikomeye mu buvuzi, uburezi, ibidukikije n’imirimo kuri benshi mu mwaka wa 2013, imisoro ingana na miliyari 95 n’ishoramari rya miliyari 130 mu myaka itanu ishize.
Iki kigo cyishimiye ibikorwa byunganira Leta n’abaturage cyagezeho, harimo gutanga za mudasobwa 540 na internet y’ubuntu mu mashuri 15, hakaba Abanyarwanda barenze 300 bavuwe ubumuga bw’ibibari, ndetse ngo abantu bagera ku bihumbi 80 babonye ibyo bakora hashingiwe ku kubaho kwa MTN.
Mu kiganiro abayobozi ba MTN bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 04/02/2014, banagaragaje imigambi mishya bafite muri uyu mwaka wa 2014, yo kwegereza abaturage servisi za MTN, gucuruza ikoranabuhanga rigezweho ndetse no gukomeza kunganira u Rwanda mu iterambere n’imibereho y’abaturage.

MTN yatangaje ko muri uyu mwaka itumanaho ryayo rizasakara mu gihugu hose ku kigero cya 100% (ngo cyari gisanzwe kuri 98%), ibicuruzwa na servisi byayo byegerezwe abaturage kugirango ikoranabuhanga (internet), itumanaho na servisi z’imari za Mobile money zigamije kwakira, kubika, kohererezanya amafaranga no kugura; bikorwe hatabayeho gutwara amafaranga mu ntoki.
“MTN yarenze ikigero cya servisi zidatanga umusaruro, ufite imari n’ibikorwa wese yakorana nayo; natanga inama ko itangazamakuru naryo rishobora kugurisha ibyo rikora kuri MTN, kuko atari buri gitangazamakuru gifite abagikurikirana cyangwa basoma ibyo gikora bangana na miliyoni 3.5 by’abafatabuguzi bacu”, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa MTN, Asante Ebenezer yabwiye abanyamakuru.
Abayobozi ba MTN bavuze ko abafatabuguzi b’icyo kigo bazashobora kuganira no gutumanaho hifashishijwe internet, cyane imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook, Youtube, Google n’izindi, bakoresheje telefone zabo.

“Tugamije ko abantu batugirira icyizere, kandi bumve ko tugiye kurushaho gukorana nabo no kubegera”, nk’uko Umuyobozi ushinzwe amategeko n’ibikorwa rusange bya MTN, Paul Mugemangango yatangaje ko icyo kigo kigiye gushora miliyoni zirenga 20 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa bitandukanye, kandi ko kizakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ikibazo cya servisi zihenze cyashubijwe ko MTN izajya ishyiraho kugura iminota n’umubare w’ubutumwa (messages) bijyanye n’amikoro umuntu afite; aho ngo umufatabuguzi ashobora kugura ama inite ya 500 RwF, agasaba kujya mu cyitwa pack akavuga umunsi wose, cyangwa akagura iminota 60 ku mafaranga 200 RWF.
Ikigo cya MTN nicyo cya mbere mu bigo by’itumanaho byabanje kuza gukorera mu Rwanda. Nyuma yo kuza kw’ibindi bigo by’itumanaho, MTN iravuga ko bitayiteye impungenge bitewe n’ingamba ngo yashyizeho zo kwegera abakiriya bayo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ko mbona muri
Airtel bari kubatwara aba clients benshi cyane kuko babaha Telephone zubuntu kugirango bajye babagurira ama cartes ? none ngo mwungutae aba benshi koko mwe se umugambi nuwuhe
Mtn ntako itagize muri service zayo ariko hari ibyo igomba kongeramo akabaraga harimo network yabo rimwe na rimwe ihagarika imikorere!!
Ntawashidikanya ku iyunguka rya MTN kandi bigaragarira bose..gusa inagerageze kongera imikorere hari aho iba itameze neza!