MTN yashyikirije RSSB inkunga y’ubwisungane mu kwivuza y’amafaranga hafi miliyari 3 na miliyoni 800

Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwandacell yashyikirije urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), inkunga y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 13/01/2020.

Regis Rugemanshuro (iburyo) na Yolanda Cuba wa MTN
Regis Rugemanshuro (iburyo) na Yolanda Cuba wa MTN

Iri teka risaba amasosiyete y’ubucuruzi bw’itumanaho n’ay’ibikomoka kuri
peteroli, gutanga 2.5% by’agaciro k’ibyacurujwe mu mwaka kuva tariki 13 Mutarama 2020 kugera tariki 13 Mutarama 2022, nyuma y’iyo tariki ayo masosiyete akazajya atanga 3% y’ibyo yacuruje mu mwaka.

Buri muntu n’inzego zitandukanye mu gihugu na bo bagira uwabo musanzu batanga kugira ngo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé) ikomeze hatabayeho kubura ubuvuzi kw’abatishoboye, guhombya inzego z’ubuzima no kuba Leta yabura amafaranga yo kugura imiti.

Umuyobozi wa MTN mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Yolanda Cuba, yashyikirije RSSB sheki y’amafaranga hafi miliyari eshatu na miliyoni magana inani (3,800,000,000), nk’umusanzu wabonetse mu mwaka wa 2020.

Yolanda Cuba ashyikiriza RSSB sheki y'umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza
Yolanda Cuba ashyikiriza RSSB sheki y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

.

Umuyobozi ushinzwe imibanire ya MTN n’izindi nzego, Mubiligi Yvonne, yavuze ko iyo sosiyete yatanze arenga miliyari imwe nk’umusanzu wabonetse mu mwaka ushize wa 2019, uyu wa 2020 akaba ari umwaka wa kabiri MTN itanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza.

Mubiligi yagize ati "Amafaranga dutanze uyu mwaka yavuye ku nyungu y’ibyo twabonye mu mwaka ushize wa 2020. Turifuza natwe gushyiraho ubufasha kugira ngo umuturage wese abone ubuvuzi bwunganiwe na ’mituelle de santé’.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, akimara kwakira sheki, yatangaje ko ari umunsi w’ibyishimo kandi wo gushimira MTN n’izindi nzego zigenda zitabira gushyira mu bikorwa itegeko.

Yakomeje agira ati "Aya mafaranga arakomeza gushyigikira ibikorwa dukora bijyanye na serivisi z’ubuvuzi bwishingirwa na Mituelle de santé, kandi dufite abafatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga kugira ngo amafaranga aboneke".

Yolanda Cuba wa MTN yizeza ko bazakomeza gutanga umusanzu wo guteza imbere gahunda y’ubuvuzi kuri bose, kuko ngo ubuzima bwiza bw’abaturage ari inyungu kuri iyo sosiyete y’itumanaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka