MTN Rwanda yashyize miliyoni 18 mu gikorwa cyo kuvura ibibari n’umwingo
MTN Rwanda yatanze amafaranga miliyoni 18 yo gufasha mu kuvura Abanyarwanda bagera kuri 300 bafite indwara y’ibibari n’umwingo.
Iki gikorwa cyatangiwe n’umuryango OSSA (Operation Smile South Africa) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’inzobere z’abaganga n’abandi bakorerabushake batari abaganga.
Abazavurwa bose bazavurirwa ubuntu kandi abatuye kure y’ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) bazahabwa uburyo bwo kuhagera banacumbukirwe ku buntu.
Si ubwa mbere MTN igira uruhare rukomeye mu buvuzi nk’ubu kuko imaze imyaka 3 ikorana na OSSA mu bikorwa nk’ibi ariko ikaba yaratangaga amafaranga macye ugereranyije n’uyu mwaka; nk’uko byasobanuwe na Jean Bosco Sendahangarwa ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda.
Mu bikorwa nk’ibi byabanje, MTN yatangaga amafaranga miliyoni 6. Umwaka ushize MTN ifatanyije na World Vision, Banki y’abaturage y’u Rwanda na Stipp Hotels babashije kuvuza abana n’abakuze bagera kuri 250 bari bafite uburwayi bw’ibibari n’umwingo.
Sendahangarwa yavuze ko iyi sosiyeti y’itumanaho yahagurukiye gufasha uyu mushinga wo kuvura Abanyarwanda muri uyu mwaka kugira ngo abahuye n’icyo kibazo nabo babeho neza badafite ubusembwa.
Mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa by’igihe kirekire bifitiye akamaro umuryango nyarwanda, MTN Rwanda yiyemeje kujya itanga 1% by’inyungu ikura mu bikorwa byayo nyuma yo kwishyura imisoro.
Igikorwa cyo kuvura izo ndwara kizaba tariki 15-25/03/2012 ku bitaro bya CHUK; nk’uko bisobanurwa na Dr Aimé Lokulutu ukora muri OSSA.
Umurwayi ushaka kwivuza ibibari cyangwa umwingo muri iyi hagunda aca ku ivuriro ry’akarere atuyemo rikamufasha kugera kuri CHUK ku buntu. Imodoka zizajya zihaguruka saa kumi n’ebyiri za buri gitondo. Izo modoka zizajya zihagurukira ku bitaro bya Byumba, Ruhengeli, Kabgayi, Gisenyi, Nyagatare, Rwinkwavu na Kirehe.
Iyi ni inshuro ya 3 OSSA izaba ije gukorera ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda, muri icyo gihe cyose imaze kuvura abantu bagera kuri 510 ; nk’uko Dr Lokulutu akomeza abivuga.
Ibibari ni indwara iterwa n’imikorere mibi y’imwe mu ngingo z’umuntu bigatuma habaho kutirema neza kw’ibice bimwe na bimwe by’umunwa w’umuntu. Ibibari umuntu arabivukana ariko umwingo wo hari igihe umuntu awurwara akuze, akiri umwana se, cyangwa na none akawuvukana.
Kugeza ubu abana bagera ku 1700 bavukana umwingo cyangwa se ibibari ku isi yose. Izi ndwara zombi zishobora kugira ingaruka ku isura y’umuntu haba ku munwa, ku matama, ku mazuru, ku matwi yewe no ku gahanga.
Nubwo ari indwara zikomeye, ziravurwa zigakira iyo umuntu agize amahirwe yo kubagwa hakiri kare ntizimusigire n’ubusembwa iyo zivuwe hakiri kare.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose ibi birimo hidden agenda. MTN imanze iminsi irya amafaranga y’abantu y’ubusa: urahamagara ntiwumvikane n’uwo uhamagara nyamara bakayatwara. Ibi rero ni ukujijisha rubanda ngo babone ko MTN ari nziza kandi ari ikirura mu ntama.IKINDI KANDI MILIYONI 18 KURI Kampani nk’iyi yabonye umwanya uhagije wo kuvoma cash mu banyagihugu ni nke cyane. Urugero mu 2000 washyiragamo 250 MTN ikarya gusa ndetse ukwezi kwashyira utarashyiramo andi n’iyo waba ufitemo ayo guhamagara agera ku 6000 ntibatume cellphone yawe ikora.