MTN irimo kwandika simu kadi z’abakiriya bayo ibasanze aho bakorera

Sosiyete y’itumanaho ya MTN ivuga ko mu rwego rwo kurinda abakiriya bayo kuzava ku murongo w’itumanaho mu kwezi kwa karindwi, yatangije kampanyi mu gihugu hose yo kugenda yandika amasimu kadi(SIM cards), umuryango ku wundi aho abakiriya bayo bakorera.

Misago Jean Paul ucuruza amata y’ifu mu mujyi wa Kigali yagize ati:“Benshi muri twe ntitwari twiyandikisha bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba tutabibonera akanya; MTN ikaba itugiriye neza kudusanga aho turi.”

Umukozi wa MTN yandika simu kadi y'umufatabuguzi wayo, amusanze aho akorera mu maduka yo mu mujyi wa Kigali.
Umukozi wa MTN yandika simu kadi y’umufatabuguzi wayo, amusanze aho akorera mu maduka yo mu mujyi wa Kigali.

Kuva aho igikorwa cyo kwandika za simu kadi gitangiriye mu kwezi kwa kabiri gushize, MTN ngo igeze ku kigereranyo cya 70%, nk’uko Munyampundu Norman ushinzwe servisi zo kwita ku bakiriya yasobanuye.

Ati: “Turifuza ko abo bakiriya bacu basigaye 30% batava ku murongo wa telefone nyuma y’itariki 31/7/2013, ubwo igikorwa cyo kwandika za simu kadi kizaba gisojwe ku rwego rw’igihugu.”

Guvenema y’u Rwanda isobanura ko kwandika simu kadi ku muntu, bigamije kumufasha kumurindira umutekano, aho nta muntu uzabasha gufata inomero y’undi no kuyikoresha ibyaha birimo kumwiba muri banki, ndetse no kwiyoberanya bitewe n’uko sosiyete y’itumanaho itaba izi abafatabuguzi bayo.

Icyakora uretse inzego zishinzwe umutekano za Leta, ngo nta muntu MTN yabwira ibivugirwa kuri telefone cyangwa inomero y’undi muntu mu gihe yaba ashaka kubimenya, kugira ngo yirinde kwinjira mu buzima bw’abafatabuguzi bayo no kumena amabanga, nk’uko Munyampundu yizeza abakiriya ba MTN.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka