Mpayimana Phillipe wigeze kwiyamamariza kuba Perezida yahawe umwanya muri MINUBUMWE

Mpayimana Phillipe wigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika mu matora ya 2017 yahawe umwanya muri Minisiteri y’Ubumwe n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE), aho yagizwe impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri iyo Minisiteri.

Mpayimana Philippe
Mpayimana Philippe

Ni umwanya yahawe bitangarizwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

Mpayimana w’imyaka 51 yamenyekanye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ubwo yazengurukaga Igihugu yiyamamaza ku giti cye, ahatanira umwanya wo kwicara muri Village Urugwiro nka Perezida wa Repuburika, ariko aza gutsindwa amatora aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.7%.

Nyuma yaho nabwo Mpayimana Phillipe ntiyacitse intege, kuko yagaragaye mu bahatanira kuba abadepite ubwo yiyamazaga ku giti cye nabwo ntiyabona amajwi amwinjiza mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu mwaka wa 2018 Mpayimana yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka ritwa (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) rigamije iterambere ry’Abanyarwanda, ariko ntabwo yakomeje kumvikana mu ruhando rwa Politiki.

Mu bandi bahawe imyanya muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mbongeragihugu harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe bw’Igihugu, Itorero n’Uburere Mboneragihugu, hari kandi Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TUKURI INYUMA

NYAMAGABE yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Iyitonze ikama ishashi. Courage Philippe

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka