Mpayimana ngo arifuza kurinda ivumbi mu mibiri y’Abanyarwanda

Umukandida wigenga wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu Nteko ishinga amategeko Mpayimana Philippe, aravuga ko natorwa azarinda ivumbi mu mibiri y’abanyarwanda.

Mpayimana avuga ko azarinda ivumbi mu mibiri y'Abanyarwanda
Mpayimana avuga ko azarinda ivumbi mu mibiri y’Abanyarwanda

Ubwo yiyamamazaga mu Murenge wa shyogwe mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage bamugaragarije ko babangamiwe n’ikibazo cy’ivumbi igihe cy’impeshyi rituma batagira isuku ku baturiye imihanda itarimo kaburimbo.

Biziyaremye Pierre avuga ko iyo impeshyi igeze ntawe umesa umwenda ngo yanike kuko ivumbi riva ku muhanda werekeza ku Murenge wa Shyogwe rihita riyanduza,guhumeka igihe uri mu rugo kandi ngo ntibikunda kubera ivumbi.

Agira ati “Njyewe nta kindi nkubaza gusa utwemereye ko uyu muhanda uzawukora,ni icyo gusa cyonyine?”

Mpayimana Philippe avuga ko ibyo avuga aba azi uko byakorwa kandi inzego zose zifatanije, bityo ko we ubwe atasezeranya abaturage gushyira kaburimbo mu muhanda, ahubwo ko nagera mu nteko ishinga amategeko ijwi rye rizajya rihora ryibutsa inzego zibishinzwe kumufasha gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage ba Shyogwe.

Ati “Njyewe mvuga ibintu bishoboka,sinzashyira kaburimbo mu muhanda, ariko nibura nzahora nsaba ko Minisiteri y’ibikorwa remezo yibuka ko guhumeka ivumbi bitera abaturage indwara.

Abaje kumutega amatwi baba ari mbarwa ariko baramubaza agasubiza
Abaje kumutega amatwi baba ari mbarwa ariko baramubaza agasubiza

“Igihe umuhanda utarashyirwamo kaburimbo nzasaba ko ahanyura imodoka nyinshi hajya hamwenwa amazi mu muhanda kuko ntibikwiye ko Abanyarwanda bangizwa n’ivumbi”.

Kwiyamamaza kwe ntigutandukanye cyane n’uko yabigenje ubwo yiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repuburika, kuko agikoresha ikimenyetso cye yise amadarage, ni ukuvuga ngo ingazi cyangwa escarier mu gifaransa, aho aba ashaka gusobanura ko ngo igihe azaba yatowe azazamura Abanyarwanda mu mibereho yabo myiza.

Mpayimana we agaragaza ko nk’uko bisanzwe, yiteguye gukorana n’abaturage muri gahunda y’iterambere, yita cyane ku kurwanya umwanda, kandi akajya agira umunsi wo gusura akarere, ajyanywe no kuganira n’abaturage aho kwicara mu Nteko gusa.

Mpayimana ubwo yazaga kwiyamamariza i Shyogwe
Mpayimana ubwo yazaga kwiyamamariza i Shyogwe

Mpayimana ni umwe mu bakandida bane bigenga bari kwiyamamaza ku giti cyabo,bifuza kuzahagararira Abanyarwanda mu Nteko ishinga amategeko, akavuga ko n’ubwo yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu, amanota atanu asabwa azayabona kuko abaturage bamaze kumumenya n’imigabo n’imigambi ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka