Mozambique yakiriye abasirikare batojwe na RDF
Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Daniel Chapo yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikari 525 barwanira ku butaka batojwe n’Ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Uyu muhango wo gusoza imyitozo wabaye ku wa Gatanu mu kigo cy’amahugurwa cya Nacala mu Ntara ya Nampula.
Perezida Chapo yashimiye mugenzi we w’u Rwanda na RDF muri rusange ku nkunga adahwema gutera Mozambique binyuze mu kohereza Ingabo z’u Rwanda mu gushyigikira Igihugu cye mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yashimye kandi uruhare rukomeye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje kugira kurwanya iterabwoba. Ati: "Amasomo nk’aya aheruka gukorwa mu 2011 atanzwe n’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Ni amahirwe adasanzwe yo kugira Igihugu mufatanyije kigaha imyitozo Ingabo z’Igihugu cyawe. FADM na Mozambique turashima cyane uyu muhate."

Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Emmy Ruvusha yashimye ubuyobozi bwa Mozambique ku bufatanye n’inkunga yatanze mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado. Yashimye kandi abasoje imyitozo ku bw’umuhate bagaragaje.
Yabibukije ko imyitozo itajya irangira kandi ko bagomba gukoresha ubumenyi bungutse kugira ngo bakore ibishoboka byose mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mozambique.
Muri uwo muhango abasirikare basoje imyitozo bagaragaje ubumenyi bungutse burimo amayeri njyarugamba, ubuhanga mu buryo bwo kurwanya iterabwoba hamwe n’amayeri akoreshwa n’Ingabo zidasanzwe, bimwe mu bigaragaza ko imyitozo ya RDF ihambaye.

Mu basoje iyi myitozo harimo batandatu b’igitsina gore bishimangira gahunda n’indangagaciro by’u Rwanda bigamije kutagira uwo ari we wese uhezwa.
Iyi myitozo ikubiye muri gahunda za RDF zirimo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2021, aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zahashyije bikomeye inyeshyamba za Ansar Al Suna zifitanye isano na Leta ya Kisilamu.

Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda RDF, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa haba mu Karere ndetse n’amahanga, bikomeje gushimangira umubano w’u Rwanda na Mozambique mu kwimakaza amahoro, bizafasha abasoje imyitozo gushyira imbere kurinda abaturage no guharanira umutekano wa Mozambique.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|