Mozambique: Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, iri mu Majyaruguru y’iki Gihugu, ku bw’uruhare rukomeye zagize mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Mozambique yahuye n'umuhuzabikorwa w'inzego z'umutekano z'u Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yahuye n’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, ubwo yahuraga n’umuhuzabikorwa mushya w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj. Gen. Emmy Ruvusha. Aba bayobozi bahuriye mu Mujyi wa Pemba.

Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, byari byarajujubije abaturage bikabavana no mu byabo, abari abayobozi babyo benshi barishwe.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Ibi byatumye abaturage bari baravuye mu byabo bongera gufashwa gutahuka ndetse bakomeza ibikorwa byabo by’ubuzima bwa buri munsi, aho bivugwa ko nibura 87% by’abaturage bamaze gutahuka.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Mozambique yashimye uruhare rw'inzego z'umutekano z'u Rwanda mu kurwanya iterabwoba
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba

Ibikorwa remezo birimo amavuriro n’amashuri byari byarasenyutse bimwe byarasanwe, ibindi birubakwa mu gufasha abaturage kongera kubona serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abana gusubira ku ishuri. Ibi byose kandi bikajyana no gutanga ibikoresho bizifashishwa haba ku mashuri ndetse n’amavuriro.

Ibi byose nibyo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yahereyeho ashimira inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Yashimye kandi ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique (FADM), mu guhuriza hamwe byatumye mu bice zifatanyamo haboneka amahoro n’umutekano kandi bituma ibihumbi n’ibihumbi by’abari barakuwe mu byabo bafashwa gutahuka.

Mu byo yagaragarijwe harimo n'uburyo umutekano wifashe mu duce inzego z'umutekano z'u Rwanda zishinzwe kurinda
Mu byo yagaragarijwe harimo n’uburyo umutekano wifashe mu duce inzego z’umutekano z’u Rwanda zishinzwe kurinda

Abayobozi b’izengo z’umutekano ku mpande zombi baganiriye ku ntambwe imaze kugaragara kugeza uyu munsi mu rwego rwo guhuriza hamwe kurandura abakora ibikorwa by’iterabwoba aho baherereye mu birindiro byabo ndetse n’aho bihishe kuva mu myaka itatu ishize nyuma y’aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe bwa mbere mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga 2021.

Kugeza ubu inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zahageze ku wa 20 Kanama, zisimbuye bagenzi babo bari bamaze igihe kingana n’umwaka.

Maj. Gen. Emmy Ruvusha ni we muyobozi nk’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yungirijwe na Col. Nyirihirwe Emmanuel, ushinzwe ibikorwa by’urugamba mu gihe Abapolisi b’u Rwanda bo bayobowe na CP William Kayitare yungirijwe na ACP Francis Muheto.

Yashimye kandi ubufatanye bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique
Yashimye kandi ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zageze bwa mbere muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka