Mozambique: Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Budage yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi y’u Budage, Madamu Katja Keul, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu mujyi wa Palma.

Aba bayobozi bakiriwe n'Umuhuzabikorwa w'inzego z'umutekano z'u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame
Aba bayobozi bakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Budage, rwabaye ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, akaba yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Budage muri Mozambique, Ronald Munch.

Maj Gen Alexis Kagame, umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ni we wakiriye izo ntumwa ndetse anabasobanurira uko umutekano uhagaze mu bice inzego z’umutekano z’u Rwanda zishinzwe.

Madamu Katja yavuze ko intego nyamukuru yo gusura intara ya Cabo Delgado, kwari ukureba cyane cyane aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, uburyo imfashanyo z’ubutabazi zagize akamaro ndetse n’uko umutekano uhagaze muri ako gace.

Bagaragarijwe uko umutekano uhagaze
Bagaragarijwe uko umutekano uhagaze

Yashimye akazi gakomeye kakozwe n’u Rwanda mu gufasha Mozambique kugarura amahoro mu ntara yose ya Cabo Delgado. Ndeste kandi yashimye akazi gakomeye kakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba.

Bashimye uburyo u Rwanda rwafashije Mozambique
Bashimye uburyo u Rwanda rwafashije Mozambique
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwitanga tutizigamye bizatwongerera icyizere mu ruhando mpuzamahanga.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka