Mozambique: Maj Gen Alex Kagame yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha

Maj Gen Alex Kagame, wari umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano ziri mu butumwa muri Mozambique, yaherekanyije ububasha Maj Gen Emmanuel Ruvusha ugiye kumusimbura kuri izo nshingano.

Maj Gen Alexis Kagame yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha
Maj Gen Alexis Kagame yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tari 07 Nzeri 2024, i Mocimboa Dá Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibitangaza.

Abayobozi batandukanye muri izi nzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) yaba abasoje ikivi ndetse n’abagiye kugikomeza bari bitabiriye iki gikorwa, hari kandi n’abo mu rwego rushinzwe iperereza n’umutekano w’Igihugu, NISS n’abandi batandukanye.

Maj Gen Emmanuel Ruvusha, ubwo yageraga muri Mozambique ku ya 20 Kanama 2024, yasobanuriwe byinshi ndetse atemberezwa uduce inzego z’umutekano z’u Rwanda zigenzura harimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe ndetse na Pemba.

Ihererekanyabubasha ryabereye imbere y'abandi bagize nizego z'umutekano z'u Rwanda
Ihererekanyabubasha ryabereye imbere y’abandi bagize nizego z’umutekano z’u Rwanda

Mu muhango w’ihererekanyabubasha, Maj Gen Ruvusha yashimye mugenzi we ucyuye igihe kubera imbaraga zidasanzwe n’ubwitange yagaragaje mu gufasha abo yari ayoboye kuzuza inshingano zabo.

Tariki 20 Kanama 2024, nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi), mu rwego rwo kujya gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’iki Gihugu.

Uyu muhango wabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, witabirwa n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano.

Muri Kanama 2024 nibwo u Rwanda rwasimbuje abasirikare n'abapolisi bari muri Mozambique
Muri Kanama 2024 nibwo u Rwanda rwasimbuje abasirikare n’abapolisi bari muri Mozambique

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Ibi byatumye umubare munini w’abaturage bari baravanywe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe, bongera kugaruka bava mu bice bitandukanye bari barahungiyemo ndetse ubu bakaba barasuye mu buzima busanzwe mu bikorwa bibateza imbere.

Kuva muri Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi muri Mozambique
Kuva muri Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi muri Mozambique
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka