Mozambique: Gen. James Kabarebe yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, ari muri Mozambique aho yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, ibarizwa mu majyaruguru y’iki gihugu.
Gen. James Kabarebe yakiriwe na Maj Gen Eugene Nkubito, Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.
Maj Gen Nkubito, yamusobanuriye uko ibibazo by’umutekano byifashe ndetse n’uko ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bihagaze, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Gen. James Kabarebe, ubwo yabonanaga n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia, yabagejejeho ubutumwa bw’Umuku w’Igihugu, Paul Kagame, bubashimira ubwitange bagaragaza mu kuzuza inshingano zabo, ndetse anabashishikariza gushikama bakitanga kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije.
Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu ababarirwa mu 2,500 nibo bari muri ibyo bikorwa, aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|