Moto zisanzwe zinywa ‘essence’ zatangiye gutwarwa n’amashanyarazi

Bamwe mu bamotari b’i Kigali ubu bashobora guhinduza moto zabo zanywaga lisansi (essence) zikavanwaho moteri, zigashyirwaho batiri z’amashanyarazi ubundi bagaca ukubiri no gutumura imyuka ihumanya ikirere cyangwa gusakuza biterwa no guhinda kwa moteri.

Moto yitwa TVS yari isanzwe ijyamo essence ubu irahindurwa igatwarwa n'amashanyarazi
Moto yitwa TVS yari isanzwe ijyamo essence ubu irahindurwa igatwarwa n’amashanyarazi

Iyo gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), hamwe n’abikorera mu mwaka wa 2019, yari yatangiranye na moto zitwarwa n’amashanyarazi gusa.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2021 ni bwo hatangijwe iyo gahunda yo guhindura moto zitwarwa na essence, bakazikuraho moteri bagashyiraho batiri hamwe n’ipine y’inyuma ifite moteri y’amashanyarazi.

Uwitwa Gatari Alexis w’imyaka 44 avuga ko muri 2019 ubwo yari akimara kubona moto z’amashanyarazi zidahinda kandi zinyaruka cyane, yagize impungenge ko moto zinywa essence zaba zigiye gupfa ubusa.

Yagize ati “Naketse ko izi moto zacu zigiye guhinduka inyuma cyangwa tukajya gukorera mu cyaro ahataba amashanyarazi ariko ubu si ko biri, ujyana moto yawe bakayikuraho moteri n’ipine y’inyuma bagashyiraho batiri n’indi pine yabo, kandi bigakorwa ku buntu”.

Gatari yitwaza batiri ebyiri zishira amaze kugenda ibirometero 120 (batiri imwe igenda ibirotemero 60), zashira agasubira kuri sitasiyo akishyura amafaranga 900 kuri buri imwe imwe.

Gatari avuga ko akoresha batiri enye ku munsi kuva atangiye akazi mu gitondo kugera nimugoroba avuye mu muhanda, kandi akaba atananirwa kuko atagikoresha vitesi zimusaba imbaraga mu maguru no maboko.

Kugeza ubu abamotari batwara moto zahinduwe iz’amashanyarazi barimo kujya gushariza cyangwa guhindurirwa batiri kuri sitasiyo zabagenewe ziri i Remera, Kicukiro na Nyabugogo.

Ni agashya kubona moto za TVS 125 zanywaga essence zitangira gukoresha amashanyarazi, nk’uko bamwe mu bamotari bakorana na Gatari babitangaza.

Mubazi bashyira kuri moto itwarwa n'amashanyarazi ikerekana aho batiri igeze ishira
Mubazi bashyira kuri moto itwarwa n’amashanyarazi ikerekana aho batiri igeze ishira

Uwitwa Hatari Justin avuga ko ari ubwa mbere abonye moto imeze nk’iye itwarwa n’amashanyarazi, kandi ko na we agiye gutekereza uburyo yahinduza iye mu rwego rwo kuruhuka urusaku n’imvune aterwa na moto zinywa essence.

Ikigo gikora kikanacuruza moto zitwarwa n’amashanyarazi mu Rwanda cyitwa (REM gikorera ku Kicukiro) hamwe na REMA, byirinze kuvuga ikiguzi cyo guhindura moto zanywaga essence ubu zitwarwa n’amashanyarazi mu gihe bazaba batangiye kwishyuza.

Ikigo REM kivuga ko abamotari barimo guhindurirwa ubu babikorerwa ku buntu kuko ngo hari umuterankunga wishyuriye abagera ku 100 ba mbere bazakoresha iyo serivisi, kandi ko kugeza kuri uyu wa mbere abagera kuri 25 ari bo bari bamaze kubyitabira.

Hari abamotari bavuga ko bumvise bazishyuzwa amafaranga agera ku bihumbi 800 yo guhinduza moto zabo, kugira ngo zitangire gukoresha amashanyarazi aho kunywesha essence.

Ni mu gihe moto nshyashya isanzwe yarakorewe gutwarwa n’amashanyarazi yo igurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Kugeza ubu mu Rwanda hose harabarizwa moto zigera ku bihumbi 112, zikaba ari byo binyabiziga bigize umubare munini cyane kurusha imodoka (kuko moto zizikubye inshuro zerenga ebyiri) nk’uko bitangazwa n’amashyirahamwe y’abamotari.

Umuyobozi wa REM Ltd, Rukotana Kabanda Donald, avuga ko mu myaka nk’ibiri iri imbere bashobora kuzaba bamaze guhindura moto zigera ku bihumbi 40, mu gihe Leta yaba ishyizeho uburyo bwo korohereza abamotari gukoresha iyo serivisi.

Rukotana yakomeje avuga ko moteri hamwe n’ipine y’inyuma byavuye kuri moto itwarwa na essence, nyirabyo ashobora kubitanga ku nganda zibikoramo ibindi bikoresho, ariko hakaba n’abashobora kubisubiza kuri moto zabo mu gihe baba batanyuzwe no gukoresha amashanyarazi.

Rukotana yagize ati “Birashoboka rwose gusubizaho moteri n’ipine byari byavanywe kuri moto, nta kintu cye na kimwe tuba twangije kuri moto”.

Ikigo REMA ntabwo cyashatse gutanga amakuru kuri gahunda y’ikoreshwa rya moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, ngo batubwire intego igomba kugerwaho.

Icyakora iyo ni gahunda Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ashyigikiye nk’uko yigeze kubitangaza muri Nyakanga 2019, ubwo yaganiraga n’urubyiruko mu ihuriro ryiswe “MeetThePresident”.

Uburyo ikirere mu Rwanda gihumanye nk’impamvu yo gukoresha amashanyarazi mu binyabiziga

Inyigo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) muri 2012, yagaragaje ko buri mwaka abantu barenga miliyoni eshatu ku isi bapfa batarageza ku myaka y’amasaziro, bitewe no guhumeka umwuka uhumanye.

WHO igaragaza ko muri abo bahitanwa no guhumeka umwuka uhumanye, 87% ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere (birimo n’u Rwanda).

WHO ikavuga ko by’umwihariko mu Rwanda abapfa bazira indwara z’ubuhumekero ziturutse ku mwuka uhumanye barenga 2,200 buri mwaka.

Raporo y’ikigo REMA yo muri 2018 na yo ikavuga ko n’ubwo guhumana k’umwuka biterwa n’umwihariko w’ibirimo gukorerwa mu gace runaka, muri rusange ngo imyotsi iva mu binyabiziga ni yo ya mbere mu gihugu ihumanya umwuka ku rugero rungana na 83.4%.

Mu bindi bihumanya umwuka ku rugero rukomeye nk’uko REMA ikomeza ibigaragaza, hari imyotsi iva ku bicanwa bikomoka ku bimera hamwe n’ibyuka biva mu nganda zitandukanye mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Izi Moto zahinduwe zigakoreshamashanyarazi ninziza kurugero ruhagije kuko niyo ntwara .ifite inyungu nyinshi zitandukanye.kubanyarwanda murirusange ntihumanya ikirere.ifasha umumotari kwizigama kuko haribyo yatakazagamo amafranga aba atagisabwa.ex.ntamavuta ya5000 byaburi cyumweru ayishyiramo kuko ntamoteri ijyamo amavuta iba igifite.ntamasheni compri pigno.nta gardecheni.ntagutobokesha byaburikanya kuko baguha ipine ikomeye ya toupresi......

Habimana j.paul yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Ikibazo! Uruganda rwakoze izi moto rurabyemera? Reka rubakubite urubanza rubakuremo za milioni zama dollars !! Ibi ntibyemewe kuri marque déposé

Luc yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Twishimiye icyerekezo cyiza igihugu cyacu kirimo. Biradufasha kwihuta mu iterambere no kugira ubuzima bwiza.

Sibomana Jean yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka