Morale y’intore ziri kumwe na Perezida Kagame kuri Stade Amahoro ngo irakumbuza abantu urugeroro

Kwizihirwa k’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije urugerero kuri Stade Amahoro, muri aka kanya, bategereje kuza kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, birimo gukumbuza ababakurikiye uburyo abakurambere mu Rwanda bajyaga ku rugerero, bagamije gukorera igihugu cyabo.

Divin Rugira, umwe muri urwo rubyiruko urangije gucuranga inanga anaririmba indirimo yise “Mureke mbakumbuze uko ababaga bariku Urugerero kera bataramaga" yakumbuje bamwe uwo muco w’abakurambere n’ubwo batawuzi.

Intore Rugira Divin ati: "Mureke mbakumbuze uko ababaga bari ku ruygerero"/ Photo: RwandaLoGov
Intore Rugira Divin ati: "Mureke mbakumbuze uko ababaga bari ku ruygerero"/ Photo: RwandaLoGov

Ku rubuga rwa twitter #Urugerero, Uwitwa Ruzindana Rugasa yagize ati: ”Ndumva nanjye nkumbuye gusubira ku Urugerero; ni nde ushaka ko tujyana?”

Rugira yibukije abantu ibikorwa byose byagezweho muri aya mezi arindwi Intore zarangije amashuri yisumbuye zigera kuri 37,660 zashoboyekugeraho. Muri byo harimo gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya SIDA nokuboneza urubyaro, kubakira abatishoboye, gukora imihanda no kurwanya isuri.

Jay Polly ati: "Mumutashye"/Photo:RwandaLocGov.
Jay Polly ati: "Mumutashye"/Photo:RwandaLocGov.

Uru rubyiruko rufite morali nyinshi, aho rurimo gususurutswa n’abahanzi n’amagambo agaragaza urukungo bafitiye igihugu.

Intore Muragijimana iti: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ibe ikizira, twubake igihugu cyacu” abandi bati:” Perezida wacu Kagame, turakwemera, ntakizagutandukanya nawe kabisa.”

Imipira Intore zambaye uk yanditseho/Photo: RwandaLocalGov.
Imipira Intore zambaye uk yanditseho/Photo: RwandaLocalGov.

Turakomeza Tubakurikiranire uko biri bugende.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

murakoze
turabashimiye
ndimukarere
kanyamasheke
murenge.washangi
akangarimungera
umudungudu.
karungero
turifuza.umuriro

ndayishimye yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Kujya mwito rero ni byiza umuntu ahigira indanga gaciro nakirazira

Alias yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Nitwa Janet Mugiraneza wa Nyagatare...iyi gahunda ni nziza pe...ariko mfite ikibazo munyemereye...nubwo ndatangira kaminuza...mbona bakuru bacu barangije badafite akazi...bituma twibaza niba mugihe cyacu natwe tuzagira ibyo bibazo...Murakoze Nyakubwahwa...kandi turabakunda

Janet Mugiraneza yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Nyakubahwa Perezida nitwa Kalisa, mfite igetekerezo kimeze gutya: Ese ko mfite gahunda yo gukora ibintu by’Ubugeni mu rwego rwo kugaraza umuco wacu ukundwa na benshi muri Afurika, hari uburyo uturere twakoreyemo imirimo y’Urugerero twabidufasahamo, ko hari n’abandi numvise babishaka? Murakoze cyane.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka