MONUSCO yatangaje ko nta ngabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo
Umuvugizi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) yanyomoje amakuru yatanganzwe n’umuvugizi w’imiryango itagengwa na Leta yo muri Congo wavuze ko ingabo za M23 zavuye mu duce zirimo zigasatira umujyi wa Goma zibifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda.
Lieutenant-colonel Félix Prosper Bass avuga ko nta ngabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo, avuga ko MONUSCO yashoboye kugera ahavugwa hasanzwe ingabo za M23 nazo zitari nyinshi zitagera muri 20.
Tariki 04/02/2013, umuvugizi w’imiryango itagengwa na Leta muri Kivu y’amajyaruguru, Omar Kavota yari yatangaje ko ingabo za M23 zongeye gusatira umujyi wa Goma mu duce twa Munigi, Kibati, Kanyaruchinya na Buhimba, avuga ko afite amakuru yemeza ko iki gikorwa ingabo za M23 zagikoze zibifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda zigera kuri batayo 2 ziri Rutagara na Bisizi.
Omar Kavota yahise yamaganwa na bamwe mu bayobozi bo mu mujyi wa Goma bamushinja gukura abaturage umutima, ndetse bamushinja kuba ashaka kugaragaza ko imiryango yabo ikora ariko ibyo atangaza ari ibinyoma kuko ataba i Goma kuko aba kure y’umujyi wa Goma kuri kilometero 300 i Beni.
Umuvugizi wa MONUSCO avuga ko bacyumva aya amakuru bohereje abakora uburinzi kureba niba ibitangazwa aribyo ariko basanga nta kuri kurimo ndetse banabimenyesha Gen. Muhezi ukuriye ingabo za ICGRL zishinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo, nazo zashoboye kugera ahatungwa agatoki basanga nta ngabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntakundi , byose biba bareba ntacyiza badushakaho byose bibaho kubera inyungu baba babifitemo , abanyafrika bakagombye gushyira hamwe kuko aho inzovu zirwaniye hababara ibyatsi ubwo rero ntitwakomeza kurebera ngo tube ibyatsi nabo baturwanireho uko bishakiye