MONUSCO ngo ntiteganya kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Congo

Umuvugizi w’igisirikare cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo (MONUSCO) avuga ko ingabo za MONUSCO zidafite gahunda yo kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo ahubwo ngo iki gikorwa kizakorwa n’ingabo zidafite aho zibogamiye zizatangwa n’ibihugu byo mu miryango ya ICGRL na SADC.

Umuvugizi wa MONUSCO avuga ko ingabo zidafite aho zibogamiye zigomba guhangana n’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo zizaba zigizwe n’abasirikare 2500; nk’uko yabitangarije itangazamakuru ryo muri taliki 30/01/2013 mu kiganiro MONUSCO igirana n’abanyamakuru buri mpera z’ukwezi.

Kugeza ubu Tanzania na Aufurika y’Epfo nibyo byamaze kwemera uruhare rwabo muri iki gikorwa, ndetse ingabo z’afurika y’Epfo zibarizwa muri MONUSCO zizahita zivanga n’ingabo zidafite aho zibogamiye zizarwanya imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ikarita igaragaza imitwe yitwaza intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Ikarita igaragaza imitwe yitwaza intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Lieutenant-Colonel Felix Bass akavuga ko ingabo za MONUSCO zizababa hafi mu kubaha ubufasha cyakora haracyari imbogamizi ku masezerano yagombaga gusinywa taliki 24/01/2013 i Addis-Abeba.

Aya masezerano akubiyemo ibigomba kugerwerwaho mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo anagena igisirikare cyizajya kurwanya iyi mitwe n’uburyo kizabona ibikoresho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka