MONUSCO na Leta ya Congo bateye utwatsi ibisabwa na FDLR
Mu gihe ubuyobozi bwa FDLR busaba ko Leta ya Congo hamwe na MONUSCO batayirwanya ahubwo bakayifasha kumvisha u Rwanda kugirana ibiganiro, bamwe mu bayobozi babiteye utwatsi bayisaba gushyira intwaro hasi igataha mu Rwanda ikaba ariho isabira ibiganiro.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa FDLR, Wilson Irategeka, ngo ntibashaka kurwanya umutwe w’umuryango w’abibumbye n’ingabo za Congo, ahubwo ngo bareka kubatera babanze basabe kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Gusa iki kifuzo nticyakiriwe neza na MONUSCO yahise igitera utwatsi ivuga ko icyo FDLR isabwa kandi cyayibera cyiza ari ugushyira intwaro hasi, ndetse abayobozi ba Nord Kivu bavuga ko FDLR igomba gushyira intwaro hasi igataha mu gihugu cyabo, yaba isaba ibiganiro ikabisabira mu gihugu cyabo.
FDLR yitwaza Abanyarwanda yafashe bugwate mu mashyamba ya Walikali kugira ngo imiryango mpuzamahanga ishobore gusaba ko haba ibiganiro hagendewe kuri izo mpunzi, nkuko Kigali Today yabitangarijwe na Tumukunde Emelence ufite umugabo uba muri FDLR.
Tumukunde yatangarije Kigali Today ko bamwe mu barwanyi nabo bashaka gutaha bakagorwa no kubura inzira kubera gutinya kwicwa, cyane ko bimwe mu bikorwa bya FDLR byari bisanzwe Walikale ubu byagiye byimukira ahandi hantu hatandukanye kugira ngo bizagorane kubarwanya.
Gen Mudacumura hamwe na Gen Omega ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR n’ingabo zabo ubu bashyizwe hafi y’umupaka w’u Rwanda nyuma yo kwirukana M23, aho benshi bari mu duce twarimo ingabo za Congo zari ziyobowe na Col Mamadou zoherejwe i Beni kurwanya ADF-Nalu.
Hari ababona ko gusaba ibiganiro kwa FDLR ari bumwe mu buryo bwo kujijisha mu gihe barimo gukusanya abarwanyi babo babegereza u Rwanda mu duce twa Kibumba, Rumangabo na pariki y’ibirunga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
gusa izi nterahamwe ntizigira isoni ye, ubu se barabona u Rwanda rwaganira iki naba bajenosideri, nibaze abafite ibyaha baihanirwe, abatabifite nibaze bubake iguhugu naho ibyo gushyikirana nabyo babyibagirwe
Barasaba ibidashoboka nibatahe imuhira haruta ahantu hose ushobora kuba uri bacyure izo nzira karengane bafashe bugwate bareke kuzigisha umuco wabunyamaswa.
mureeke tuzakurasare abagabo nibakomeza kwihagararaho gutya!!! u Rwanda rwarabategereje ngo baze bubake igihugu cyabo none baranze ngo barashaka kuza bayora, ntibibuka ko bamennye amaraso y’inzirakarengane bagasiga u rwanda ruboroga, ntitwakongera kubemerera ko bakora ayo mahano!!!
ariko Mudacura na Omega batetse gutera iseseme baaaba ko fdlr igirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda, ubwo barumva ingingo bashingieraho y’ibiganiro yaba iyihe? abana b’u Rwanda mwasize murimbuye kdi ntaruhare mwagize mu kubashyira ku isi mwumva ariyo ngingo mwaheraho muganira na leta y’u Rda? mbabajwe nabo bana bagiye kuhera mu mashyamba mwabujije gutaha bakaba bazayamfiramo bazira imigambi mibi ya barukarabankaba. muze mu rwababyeye abanyarwanda bose bageze kure biyubakira igkhugu kdi nimuza muzakirwa neza rwose nahl bitabaye ibyo ayo mashyamba azabakenya mwese.
ubwo se koko FDLR ibona ikwiye gusaba ibiganiro na leta yu Rwanda nibatahe ntakindi bakwiye gusaba kuko ntawahejwe hanze buri wese arisanga kandi byaba ari amahano kwicara ukaganira nabakoze jenoside, urubuga rwa politike mu Rwanda rurafunguye buri wese ashobora kuza akazana igitekerezo cyateza imbere igihugu ariko ibyibiganiro byo ndabigaramye.
Ariko barasaba basaba iki izo nkoramaraso , ubwo bitwaje iki, erega nabo bamaze kwishyira mu barwanira ukurio kwahe kwo kajya se?