MoMo Pay ni serivisi ya MTN si iya RRA – Komiseri Ruganintwali

Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iya RRA bityo abacuruzi badakwiye gutinya ko ubucuruzi bwabo bukurikiranwa na yo.

Komiseri Ruganintwali (ibumoso) na Guverineri Gasana (hagati), ku munsi wo gushimira abasoreshwa Iburasirazuba
Komiseri Ruganintwali (ibumoso) na Guverineri Gasana (hagati), ku munsi wo gushimira abasoreshwa Iburasirazuba

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 09 Ugushyingo 2021, mu muhango wo gushimira abasora mu Ntara y’Iburasirazuba.

Avuga ko mu gihe cya COVID-19 hashyizweho uburyo bwo gufasha abaguzi n’abacuruzi kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara.

Yungamo ko imirongo yahawe bamwe mu bacuruzi bakoreshaga ya MoMo Pay, bamwe banze kuyikoresha bavuga ko RRA ikurikirana uko bacuruza nyamara atariyo yabahaye iyo mirongo.

Ruganintwali akomeza avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku buryo ntawe ukwiye kuyitinya.

Ati “Hari ahantu bagiye bambwira ko batakira amafaranga mu ntoki ariko na none nta MoMo Pay bafite bayishyura ku murongo usanzwe, nkurikiranye nsanga ikibazo ngo ni uguhunga ko RRA imenya uko bacuruza nyamara sibyo, iriya serivisi ni iya MTN twe ntitubibona rwose.”

Yasabye abacuruzi gukomeza gukoresha ubwo buryo kuko buborohereza ubwabo ndetse bukorohereza n’abaguzi.

Komiseri Ruganintwali kandi avuga ko umworozi wacuruje ibikomoka ku bworozi bwe adasora mu gihe ibyo yacuruje bitarenze miliyoni 12.

Icyakora ngo iyo arengejeho umubare w’amafaranga runaka agomba kuyasorera umusoro ungana na 15%.

Ati “Iyo arengejeho zikaba Miliyoni 12 na 500, ariya 500 arayasorera ariko kubera ko atari umucuruzi ayasorera 15%.”

Ruganintwali avuga ko icyakora abacuruza umusaruro w’ubuhinzi cyangwa ukomoka ku bworozi bo ari abacuruzi bagomba gusora ndetse akanasabwa gutanga inyemezabwishyu ku bo yacurujeho.

Na ho ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ba nyirazo basabwe kudasaba umuhinzi-mworozi wagemuye umusaruro inyemezabwishyu kuko atari umucuruzi keretse azanye ibirenze miliyoni 12.

Umworozi n'umuhinzi bagemuye umusaruro wabo ntibasora kiretse barengeje Miliyoni 12
Umworozi n’umuhinzi bagemuye umusaruro wabo ntibasora kiretse barengeje Miliyoni 12

Yagize ati “Icyakora nazana ibirenze Miliyoni 12, ibirenzeho ubibarira umusoro wa 15%, na none ujye wandika mu gitabo ahantu ko wakiriye toni yenda eshanu z’umuceri cyangwa litiro 5,000 z’amata z’umworozi ushyiremo umwirondoro we, nituza kukugenzura tumenye ko ari uwo mworozi cyangwa umuhinzi.”

Ba nyiri inganda na none bibukijwe ko mu gihe babizaniwe n’abamamyi mu buhinzi cyangwa ubworozi bagomba kubaha inyemezabwishyu ya EBM hatitawe ku ngano y’ibyo bazanye kuko ari abacuruzi.

Yizeje kandi abacuruzi ko bazajya bahabwa amahugurwa ku ikoreshwa rya EBM nk’uko babyifuje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka