Mo Ibrahim uherutse gutangira ibihembo mu Rwanda yongeye gutumira Perezida Kagame

Umuherwe Mo Ibrahim usanzwe utegura ibihembo byamwitiriwe bihabwa abayobozi b’indashyikirwa mu miyoborere, yatumiye Perezida Kagame mu nama y’ubutegetsi bw’umuryango we yabereye i Londres

Perezida Kagame yari i Londres mu isangira ry'umuryango Mo Ibrahim
Perezida Kagame yari i Londres mu isangira ry’umuryango Mo Ibrahim

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira, nibwo Perezida Kagame nk’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe yatumiwe muri iyi nama yahuriyemo abayobozi bagera kuri 50.

Mo Ibrahim yashinze umuryango awita Mo Ibrahim Foundation, ukaba usanzwe ukora ubushakashatsi ku miyoborere muri Afurika.

Bwa mbere, u Rwanda rwakiriye inama yanatangiwemo ibihembo kuri Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia, muri Mata 2018.

Ibyo bihembo byanahuriranye n’igikorwa kisww ‘Ibrahim Governance Weekend’ nayo yasuzumaga uburyo ibihugu byo muri Afurika byubahiriza ihame rya demokarasi mu kinyejana cya 21.

Bamwe mu bitabiriye iyo nama yo kuri uyu mugoroba barimo Ellen Johnson Sirleaf na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka