Mme Jeannette Kagame yagizwe umugore w’umwaka muri Afurika
Ikinyamakuru The Voice Magazine cyagize Madame Jeannette Kagame umugore w’umwaka, kinamugira Intwari muri Afurika, kubera ibikorwa biteza imbere abakene mu mu Rwanda.

Madame Jeannette Kagame asanzwe ari umuyobozi mukuru w’umuryango Imbuto Foundation, ari nawe wawushinze.
Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye no kwigisha abakiri bato uko bakwiteza imbere binyuze muri gahunda zitandukanye zawo.
Abinyujije muri uyu muryango, Madame Jeannette Kagame yafashije abatishoboye barimo inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubona amazu. Uyu muryango urihira abana b’abakobwa batsinze neza ariko badafite ubushobozi bwo kwiga.
Imbuto Foundation kandi igira uruhare mu kwigisha abana b’abangavu ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Hakiyongeraho no guhemba urubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa kugira ngo rubere abandi urugero.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|